Minisitiri Uwizeye Judith ngo niyumva ashonje, ashaka amafaranga azahanga umurimo

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo ubwo yasubizaga itangazamakuru, yavuze yeruye ko niyumva ashonje cyangwa ashaka amafaranga azagira uruhare mu guhanga cyangwa gushyiraho icyamuha amafaranga.

Minisitiri Judith Uwizeye w’abakozi ba Leta n’umurimo, mu kuri kwe kweruye yagaragaje ko bitari mu nshingano z’umuyobozi guhangira imirimo urubyiruko. Yagaragaje kandi ko kuriwe abona kuba ataragera aho yihangira umurimo ari uko amafaranga afite amuhagije bityo ko utayafite ariwe ukwiye kubikora kuko ariwe bifitiye umumaro.

Minisitiri Uwizeye, ibi yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa mbere taliki ya 24 ukwakira 2016 ubwo hasobanurwaga kuri gahunda ya “NEP-Kora wigire” igamije gushishikariza no gufasha abagore n’urubyiruko kwihangira imirimo.

Uyu muyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri, ntabwo yariye iminwa cyangwa ngo ace kuruhande ndetse nkuko yabyitangarije yavuze ati kubibaza impamvu ngo abayobozi bo batihangira imirimo bakanibaza icyo bakora, yagize ati:” Ngo ariko uratubwira ngo twihangire imirimo, mwebwe mwakoze iki? Mwebwe mwayihanze! Reka noneho mu buryo bwahuranyije ngisubize kino kibazo kuburyo tutazongera kugisubiramo. Igisubizo cyahuranyije, ninumva nshonje nshaka amafaranga, nanjye nzagira uruhare mu guhanga cyangwa se mu gushyiraho icyamfasha kugirango mbone amafaranga, icyamfasha kugirango mbashe gufungura. Niba ntarabigeraho nk’umuyobozi, ubwo ni uko amafaranga mfite ampagije, wowe utayafite gira uruhare mu kuyashaka kuko ni wowe bigiriye umumaro. Ntago imirimo dusaba urubyiruko ngo ruyihange ibe iy’umuyobozi”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →