Mu nkiko ni nko ku Nkiko, kuhagenda ni ukwigengesera-Barore Cleophas

Mu ijambo rye nk’umuyobozi w’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura-RMC, Barore Cleophas ubwo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2020 hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yagenewe Abanyamakuru ku Burenganzira bwa Muntu no gukora inkuru ku butabera, yibukije buri wese mu bayitabiriye by’umwihariko abanyamakuru ko mu rukiko ari ahantu ho kwigengesera kimwe no ku nkiko z’Igihugu.

Barore, avuga ko mbere y’aya mahugurwa benshi mu banyamakuru batumwaga inkuru n’ibitangazamakuru bakorera ku bijyanye n’ubutabera cyangwa se mu nkiko muri rusange ariko ugasanga bose atariko babikora kinyamwuga, ariko guhera kuri aya mahugurwa ngo hagiye kugaragara impinduka.

Avuga ko iyo abanyamakuru bemeye kwicara bakigishwa bumva, ko batajya bumvirana. Yizeza ubufatanye hagati y’abanyamakuru ndetse na Minisiteri y’ubutabera hamwe na LAF ( Legal Aid Forum), bose bagize uruhare mu gutegura aya mahugurwa.

Barore, asaba by’umwihariko Minisiteri y’Ubutabera kimwe n’abandi bafite aho bahurira n’itangazamakuru mu gihe abanyamakuru bakora inkuru zabo ko bajya bihutira gutanga ubufasha bukenewe kandi ku gihe ku munyamakuru ubitabaje.

Barore Cleophas/RMC

Mu kazi ka buri munsi k’umunyamakuru, Barore avuga ko gutsitara ku nyuguti byoroshye, ko kunyerera ku ijambo nabyo byoroshye, bityo ko ni hagira uwo bishyikira akagira uwo yitabaza akwiye kugira umwumva. Yasabye kandi ko ingingo yo mu itegeko ivuga ko umunyamakuru asaba uburenganzira bwo gutara inkuru mu rukiko mbere ho amasaha 48 ko rutangira bikwiye guhinduka, ko igihe hazazamuka ibitekerezo bisaba ihinduka ry’iyi ngingo bazabyumva, bakabishyigikira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →