Mugihe cy’amezi atandatu gusa bize kandi bamenya Gusoma, Kwandika no Kubara

 

Abakorerabushake b’itorero rya ADEPR babikesheje inkunga ya America ibinyujije mu mushinga Ejo Heza wa Grobal communities bigishije abakuze bamenya Gusoma, Kwandika no Kubara.

Kuri uyu wa kane Taliki ya 18 Gashyantare 2016, mu ntara y’Amajyepfo nibwo abagera kuri 614 bakuze bahawe impamyabumenyi z’uko barangije kwiga kandi bamenye Gusoma , Kwandika no Kubara nyuma y’amezi atandatu yose.

Abakorerabushake b‘itorero ADEPR, nibo bigishije aba bantu bose bakuze kumenya Gusoma, Kwandika no Kubara ku nkunga ya America binyuze mu mushinga Ejo Heza wa Grobal Communities.

Abize Gusoma, Kwandika no Kubara bashimiwe.
Abize bakamenya Gusoma, Kwandika no Kubara bashimiwe.

Abarangije amezi atandatu yose biga Gusoma, Kwandika no kubara, bavuga ko ubujiji butagendana n’iterambere ko rwose bari barihejeje ku iterambere ngo ariko aho bamenyeye Gusoma, Kwandika no Kubara ngo bamaze kwigeza kuri byinshi.

Uhagarariye America mu Rwanda, Ambasaderi Erica J. Barks yashimiye Leta y’u Rwanda na Minisiteri y’Uburezi kubera ingufu zishyirwa mu guca ubujiji, avuga kandi ko habaye ho ubufatanye bukomeye n’abafatanyabikorwa ko kandi bwatanze umusaruro.

Uyu muyobozi uhagarariye America mu Rwanda Ambasaderi Erica yashimiye by’umwihariko igikorwa cy’itorero ADEPR cyo kwigisha abantu bakuze gusoma, Kwandika no kubara anavuga ko nka America bazakomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’mishinga igamije iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Munyantwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yasabye abasoje amasomo yabo kugenda bakabera abandi urumuri kandi bakabasangiza ibyiza byo kuva mu bujiji, ariko kandi bagatoza abakiri bato kugira umwete wo kugana ishuri ngo kuko gutsinda ubujiji ari umusingi w’iterambere.

 

Mu mibare ADEPR itanga igaragaza ko mu Rwanda hose abakuze bamaze kwigishwa Gusoma , kwandika no kubara basaga ibihumbi 37,000 kandi ngo muri bo abagera kuri 80% bagiye batsinda isuzumabumyi ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi.

Abigishijwe, ntabwo gusoma, kwandika no Kubara aribyo bigishijwe gusa ngo kuko banatojwe gukora ibindi bikorwa bibafasha kwivana mubukene aho ubu bafite amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, bigishwa kandi kumenya kwiyubakira uturima twigikoni, kumenya konsa neza abana, kugira isuku n’ibindi.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →