Muhanga: AS Muhanga yatangiye ubukangurambaga mu mirenge

Mu rwego rwo kwegereza ikipe abaturage no kuyibakundisha nk’ikipe y’akarere kabo, kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2018 AS Muhanga yatangiye gukina imikino ya gicuti mu mirenge.

Iki gikorwa cyahereye mu murenge wa Mushishiro, aho abakinnyi ba AS Muhanga yo mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’uwo murenge, umukino ukaba warangiye ari ibitego bibiri ku busa bwa Mushishiro.

Visi perezida w’ikipe ya AS Muhanga Ntivuguruzwa Severin yavuze ko iki gikorwa bazagikomeza bakazenguruka akarere kose ndetse bikazaba igikorwa gihoraho.

 

Mu ijambo yabwiye abaturage bagera ku bihumbi 5000 bari bitabiriye uwo mukino yagize ati «turashaka kubegereza ikipe yanyu kuko ni iy’akarere kanyu, turashaka ko muzajya muyishyigikira mu mikoro no kuyifana kugira ngo ikomeze ibahagararire neza ».

Ubuyobozi bwa AS Muhanga buteganya ko hazashyirwaho amatsinda y’abakunzi n’abafana mu mirenge, ku ikubitiro bakajya baherekeza ikipe yabo aho yagiye gukinira ndetse bikazanagera aho bayiha inkunga y’amafaranga.

Gakuba Diogene, Umuyobozi w’umusigire w’umurenge wa Mushishiro akaba yavuze ko biteguye gushyigikira AS Muhanga. Yagize ati « kuba iki gikorwa gitangiriye hano iwacu, biragaragaza ko turi abambere mu kwizerwa no gusabwa inkunga. Natwe tuzakora uko dushoboye ntituzatenguhe ikipe yacu ».

Yasabye abaturage gushyigikira ikipe yabo nabo bakayisaba kubaha ibyishimo no kubazanira i muhanga amakipe akomeye bajya bumva ku maradiyo.

Ku ruhande rw’umutoza wa AS Muhanga, Mbarushimana Abdou avuga ko iki gikorwa ari cyiza kandi kizatuma mu gihe amakipe ari mu biruhuko abakinnyi bazajya babona imikino ya gicuti, dore ko mu mirenge usanga hari abakinnyi batyaye cyane cyane mu biruhuko by’abanyeshuli biga mu mashuri yisumbuye.

Abayobozi bavuga ko ikipe ibonye inkunga y’abaturage b’akarere ka Muhanga yashinga imizi mu kiciro cya mbere ntizongere kumanuka nk’uko bikunze kuyigendekera.

Ernest Kalinganire

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: AS Muhanga yatangiye ubukangurambaga mu mirenge

  1. Eric November 22, 2018 at 7:40 pm

    Muhanga ni ikipe yacu, ibyo gitifu wacu yavuze nibyo tugomba kuyishyigikira

Comments are closed.