Muhanga: Bamwe mu bangirijwe ibyabo n’urugomero, baracyategereje ingurane

Abaturage bamwe mu bangirijwe ibyabo n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo, bakomeje gutakambira ubuyobozi ngo bubahe ingurane y’ibyabo ngo kuko imyaka ibaye myinshi mu gihe hari abishyuwe cyera.

Bamwe  mu baturage  batuye  mu murenge wa Mushishiro na Nyarusange, mu karere ka Muhanga, bangirijwe ibyabo  n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo, bavuga  ko  batari babona  ingurane  z’ibyabo byangijwe n’uru rugomero, mu gihe  nyamara ngo hari bamwe bishyuwe.

Tuyisenge Potien ni umusaza ufite imyaka 52, atuye mu mudugudu wa Kiciro, akagari ka Musongati muri uyu murenge wa Nyarusange, nk’uko abitangaza ngo yangirijwe ibintu byinshi bitandukanye ariko nta ngurane yabonye.

Mubyo uyu musaza yangirijwe ngo harimo ibiti by’Avoka, ibinyomoro, ibishyimbo n’ibindi. Potien avuga ko yatunguwe no kubona abandi bishyurwa, nyamara we agasanga atari ku rutonde rw’abishyurwa yabaza agasubizwa ko ngo ifishi ye yabaruriweho imitungo ye yabuze, hakaba ngo hashize imyaka umunani.

Iki kibazo, umusaza Tuyisenge ntakisangije wenyine. Ni ikibazo asangiye n’abandi barimo Ngiruwonsanga Jean Paul utuye mu kagari ka Musongati aho nawe uvuga ko yangirijwe imyaka ndetse ubutaka bwe nabwo bugatwarwa n’amazi y’urugomero ariko  kugeza ubu  akaba  nawe  atarigeze yishyurwa mu gihe  bamwe bayabonye we ngo bakayabura  .

Uwamariya Béatrice, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, avuga ko muri rusange  abaturage  bangirijwe ibyabo n’urugomero bamaze kwishyurwa, gusa avuga ko hari bacye batari bishyurwa bitewe n’amakosa atandukanye yabo.

Uyu muyobozi, avuga ko hari abaturage usanga ngo bashaka gutekinika, bakavuga imitungo idahuye n’ibyo bangirijwe, hari abafite amakonte muri Banki batanze ngo bishyurirweho nyamara ngo ugasanga ayo makonte atagikora. Icyo gihe ngo amafaranga iyo aje asubirayo kuko baba basanze konte zabo zitagikora. Aba ngo basabwe gufunguza izindi konte ngo babone uko bishyurwa.

Abandi baturage ngo usanga amazina yabo adahuye n’ayanditse ku mafishi no ku makonte yabo, ibi nabyo ngo bigatuma batamenya neza uzahabwa amafaranga ari nde, Umuyobozi w’aka karere, avuga ko abaturage basigaye basabwe gukosora amakosa yagiye agaragara kandi ko nibamara kuyakosora, amafaranga yabo yagiye yoherezwa ku mirenge yabo bazajya bagenda bayabahe.

Uru rugomero rwa Nyabarongo rwaratangiye gutanga ingufu z’amashanyarazi, abaturage bishyuza ibyabo batarahabwa ingurane, bakaba batunzwe ahanini n’ubuhinzi  ndetse n’ubworozi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Uwambayinema Marie Jeanne

Umwanditsi

Learn More →