Muhanga: Umukozi wa SACCO akurikiranyweho kunyereza amafaranga

Umukozi wa Sacco ya Rugendabari, afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 7.

Umukozi wa Sacco y’umurenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga yatawe muri yombi akekwaho kunyereza miliyoni 7 z’amafaranga y’amanyarwanda.

Nshimiyimana Philbert, nkuko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ngo asanzwe atanga amafaranga ku bagana Sacco, yafashwe ku italiki ya 4 Gicurasi nyuma y’uko umucungamari w’iriya Sacco atahuriye icyuho mu bitabo bimwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego, uyu mugabo yabaye afunzwe kugira ngo iperereza rikorwe neza.

CIP Hakizimana yagize ati:”Iperereza ry’ibanze ryatumye hafatwa ibitabo by’ibihimbano byakoreshwaga n’uyu ukekwa, aho yandikaga amafaranga akurikiranyweho”.

Yagize kandi ati:”Nshimiyimana yari afite ibitabo bye ku ruhande yandikamo abakiliya babikije amafaranga, akaba nta handi hantu yajyaga abandika mu bitabo bisanzwe bya Sacco; ibi turabifite kandi bizafasha mu iperereza ariko twanasabye ubuyobozi bw’iriya Sacco gukora igenzura ryimbitse ngo hamenyekane umubare w’amafaranga nyayo yaburiwe irengero”.

CIP Hakizimana, avuga ko kurwanya ikoreshwa nabi ry’ibya rubanda na ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda irwanya ishyizemo ingufu.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho  ishami rishinzwe kurwanya ruswa ( Anti-corruption unit) ndetse n’irindi rirwanya ibyaha bimunga umutungo (public fund embezzlement unit) zombi ziri mu ishami ry’ubugenzacyaha(CID) kugirango abanyereza umutungo wa rubanda bakurikiranwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →