Muhanga: Umuyobozi w’umudugudu ari mu maboko ya Polisi azira gahunda ya Girinka.

Umuyobozi w’umudugudu wa Mpongo, afunzwe na Polisi akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Girinka.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, ku cyumweru tariki ya 10 Mata 2016, yafashe Musangamfura Clement wari umuyobozi w’umudugudu wa Mpongo, akagari ka Nsanga, umurenge wa Rugendabari, akekwaho kwaka abaturage ruswa ngo bazabone uko bahabwa inka muri gahunda ya Leta ya Girinka.

Uyu mugabo ngo yasabaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000Frw) kuri buri muturage, ngo amushyire ku rutonde rw’abazahabwa inka, akaba yari amaze kwaka amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (70.000Frw) kuko yari amaze kuyaka abaturage 7.

Kugirango uyu muyobozi afatwe, ni amakuru yatanzwe n’ umwe muri aba baturage batswe aya mafaranga akiyemeza guha aya makuru Polisi kuko yari azi neza ko ibi bikorwa n’uyu muyobozi bitemewe.

Gahunda ya Gir’inka ni gahunda yashyizweho na Leta yo guha inka imiryango ikennye mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’iyo miryango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza ngo hamenyekane neza amafaranga uyu Musangamfura yari amaze kwaka abaturage ndetse hanamenyekane  niba nta bandi bayobozi bari inyuma y’iki gikorwa.

Yagize ati:”Twashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya abantu bose banyuranya na gahunda rusange za Leta, ubusanzwe izi nka zitangirwa ubuntu, abantu bose rero bakwiye kumenya ko kwaka amafaranga umuturage ngo ahabwe icyo yemerewe ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu kurwanya abishora mu bikorwa nk’ibi, ACP Twahirwa yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami kihariye gashinzwe kurwanya ruswa n’abanyuranya n’amabwiriza ya gahunda za Leta nk’izi za Gir’inka, ubudehe n’izindi, kakaba gakorera mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).

Musangamfura, ahamwe n’icyaha, azahanishwa ingingo ya 644 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ikaba ivuga ko umuntu wese, ku buryo bweruye cyangwa buteruye usaba, usezeranywa, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indi ndonke, ahamya ko ashobora gukoresha igitinyiro cye cyangwa ikimenyane, kugira ngo undi muntu abe yafata icyemezo, iyo mpano cyangwa indi ndonke yaba imugenewe cyangwa yaba igenewe undi, icyo gitinyiro cyangwa icyo kimenyane cyaragize icyo kigeraho cyangwa ntacyo cyagezeho mu byari bigambiriwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yasabwe, yasezeranyijwe cyangwa yakiriwe.

Mu gihe iperereza rikomeje, Musangamfura afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mushishiro.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →