Muhanga: Urugendo rwa Minisitiri rwahagaritse isoko rusange ry’Abaturage

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe iterembere ry’Abaturage bwana Harelimana Cyriaque, ubwo yasuraga akarere ka Muhanga kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeli 2017, abacururiza mu isoko rya Muhanga bategetswe gufunga isoko, ibintu abatari bacye bavuga ko bibangamiye mu mikorere.

Abacuruzi batari bacye mu isoko rya Muhanga baganiriye n’intyoza.com kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nzeli 2017 ku masaha y’igicamunsi, bavuga ko ugusurwa na Minisitiri Harelimana nubwo batabirwanya ariko ngo byabangamiye imikorere yabo kuko bafungishijwe isoko ngo bajye gukurikirana ibiganiro agirana n’abaturage kuri Sitade ya Muhanga.

Ahagana ku I saa kumi nimwe zirenzeho iminota irindwi ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yazengurukaga muri iri soko rimaze gukingurwa, benshi mu bacuruzi mu ngeri zitandukanye bijujutiraga kuba bafungishijwe amasaha agera muri ane ngo bajye mu biganiro mu gihe bagenzi babo b’abacuruzi hanze y’isoko bose bacuruzaga nta nkomyi.

Mu Isoko indani hari hafunze.

Gufungirwa isoko kw’aba bacuruzi, bavuga ko bimaze kuba akamenyero kuko ngo umushyitsi wese uje kenshi bafungishwa isoko kandi ngo ugasanga abandi bacuruzi bakorera hanze y’isoko bo baracuruza nta kibazo.

Muri byinshi bahuriyeho kuri uku kutishimira iri fungwa ry’isoko, umwe muri aba bacuruzi yabwiye intyoza.com ati” Badukingiye ku mpamvu yo kugira ngo tujye kumva inama ya Minisitiri. Ibitadushimishije ni uburyo abandi bacuruzi hanze y’isoko basigaye bacuruza, twese tuba dushaka ubuzima, dukenera gusora, ntabwo rero twakwishimira gufungishwa isoko kandi abandi bacuruza, niba ari ugufunga ni bikorwe mu mujyi kuri twese.”

Aba bacuruzi bavuga ko kubafungira bidindiza ubucuruzi bwabo, bavuga kandi ko hari n’abafite ibicuruzwa byangirika ku buryo iyo batabonye abakiriya usanga bagize igihombo kandi ntawe uri bukirengere. Basaba ko mu gihe inama ihari bakaba bakenewe bajya bahabwa uburenganzira abakora barenze umwe hakagira usigara acuruza cyangwa se kwaba ari ugufunga bakabiteguzwa kare abarangura bakarangura ibishira kandi mu gihe cyo gufunga abacuruzi bose bagafungirwa.

Aha hari ku i saa kumi nimwe z’umugoroba, isoko rimaze gufungurwa abantu binjira.

Kuri iki kibazo cy’ifungwa ry’Isoko rya Muhanga bitewe n’urugendo rwa Minisitiri Harelimana, Yabwiye intyoza.com ati” Kuza kwanjye ntabwo twigeze dusaba abantu ko bafungirwa imirimo yabo. Twaje muri gahunda y’Ibibazo hano, twaje kubafasha gukemura ibibazo no kugira ngo twumve ko bikemutse neza aho bishoboka, Niba rero hari isoko ryafunzwe, ryafunzwe mu by’ukuri kubera urugendo rwanjye?”

Emile Rukazabyuma, uhagarariye abacuruzi muri iri soko aganira n’intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa yatangaje ko icyemezo cyo gufungira abacuruzi cyaturutse ku butumire bw’ubuyobozi bahawe.

Yagize ati” Ejo itangazo ryaraje, ryasinywe n’umuyobozi w’umurenge rivuga ngo uno munsi umuntu utuye mu murenge wa Nyamabuye, ukorera mu Murenge wa Nyamabuye atumiwe mu nama ya Minisitiri w’Ubutegetsi, twafashe imyanzuro y’uko tuzafunga ariko bari batubwiye ko ari amasaha abiri, ba nyirisoko ko ari akarere badukenera ntitugeyo?”

Abacuruzi n’abaguzi bari batangiye kugaruka mu isoko nyuma yo gufungurwa.

Mu gihe abacuruzi basaba ko mu gihe inama ibaye ibasaba ko bayitabira bajya bareka abafite abo bakorana bamwe bakagenda abandi bagasigara bacuruza ariko isoko ntirifungwe ryose nkuko ngo mbere byigeze kujya bikorwa, Rukazabyuma ubahagarariye we avuga ko ngo bitakunda, bitewe nuko ngo isoko rifite Mayibobo nyinshi bityo abantu bakaba bakwibwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →