Muhanga: Uruntu runtu mu itangwa ry’ibyemezo byo gukoresha cyangwa gutura mu nyubako

Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gukoresha cyangwa gutura mu nyubako( Permis d’occupation) mu karere ka Muhanga gikomeje gutera urujijo abatari bake aho usanga abantu batuye cyangwa bakorera mu nzu zicyubakwa.

Gutura cyangwa gukorera mu nyubako ikirimo kubakwa ni ibintu bitemewe. Kugira ngo wemererwe gutura cyangwa gukorera mu nyubako hari igenzura ubanza gukorerwa n’abakozi babishinzwe hakarebwa niba ibyo wasabwe gukora mu gihe wahabwaga icyangombwa cyo kubaka warabikoze nkuko wabisabye cyangwa se wabyiyemeje. Igiteye urujijo n’impungenge ni uburyo usanga ibi bitubahirizwa kandi ubuyobozi bubizi ko bihari.

Iyi nzu iri k’umuhanda mukuru wa kaburimbo mu mujyi wa Muhanga nyamara ituwemo.

Ku kibazo cy’amazu amwe usanga mu karere ka Muhanga akorerwamo kandi bigaragara ko akirimo kubakwa, ubuyobozi bw’Akarere ntabwo buhakana ko ikibazo butakizi, buvuga ko ngo bufite ikibazo cy’abakozi bakeya bityo bigatuma igenzura ridakorwa ariko kandi ngo bigiye kwitabwaho n’abakorera mu nyubako zitarangiye bahanwe.

Bimwe mu bice bigaragara by’amazu atuzuye kandi akorerwamo mu mujyi wa Muhanga.

Uwamariya Beatrice, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga ubwo yasabaga ushinzwe One Stop Center kugira icyo avuga ku nyubako zitujuje ibyangombwa byo gukorerwamo ubwo ubu buyobozi bwari mu kiganiro n’itangazamakuru, yagize ati:”Dufite umukozi umwe ukora akazi k’abantu bane, ariko kandi tunagira ikibazo cy’uko abantu benshi batazisaba(Permis d’Occupation) ugasanga amafaranga abashiriyeho batararangiza, tubona abazisaba ni bake, ahubwo turi gufata ingamba kugira ngo tuze duhagarika ko bayajyamo, bakayajyamo ari uko twabahaye icyangombwa cyo kuyajyamo( Permis d’Occupation).

Akomeza avuga ko ubundi kugira ngo ajye mu nyubako bisaba ko habanza gukorwa igenzura ubuyobozi bukareba ko yubahirije ibyo yasabwe mu gihe yahabwaga icyangombwa cyo kubaka, akomeza agira ati:” Tugiye gukora igenzura n’abayarimo tubahane, hari n’ibihano biba biteganywa kujya mu nzu itarangiye”.

Iyi nzu, urebeye imbere ahakorerwa ntiwakwiyumvisha uburyo inyuma iri mu nyubako.

Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’akarere ka Muhanga yijeje ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka ashingiye ku kuba ngo bamaze kubona abakozi babishinzwe kandi babyemererwa n’itegeko. Avuga ko nibinaba ngombwa ko bongerera iyi serivise abakozi bazasaba njyanama y’akarere kubifataho umwanzuro. Umuyobozi w’akarere kandi nawe yemera ko ikibazo cy’abakorera mu nyubako zitarangiye akizi ndetse ajya abibona ariko akavuga ko umuntu umwe atagenda ngo abikore wenyine.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →