Musanze: Abanyeshuri bigishijwe ikoreshwa ry’umuhanda n’amategeko awugenga

Polisi y’u Rwanda yabwiye abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Kabaya ko bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda birinda impanuka, mu gihe badakiniye mu muhanda.

Ubu butumwa babuhawe  n’ushinzwe imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu gukumira ibyaha,  Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira akaba yari kumwe n’uhagarariye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere IP Etienne Kabera. Byabereye mu nama bagiranye n’abanyeshuri n’abarimu babo tariki ya 21 Ukwakira 2016 mu murenge wa Muhoza.

IP Kabera yagize ati:” Kubigisha ikoreshwa neza ry’umuhanda ni ukugirango mugire umutekano usesuye kuko ari mwebwe b’ejo hazaza h’igihugu cyacu. Buri gihe nimujya kwambuka umuhanda mujye mureba impande zose mbere yo kwambuka, kandi mwambukire ahashyizwe imirongo y’umweru n’umukara yagenewe kwambukirwaho n’abanyamaguru. Kandi mujye mwambuka mwihuta”.

Abanyeshuri kandi banasobanuriwe ibyaha bitandukanye birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku baturage. IP Ntiyamira yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera amakimbirane mu miryango ndetse bikaba n’intandaro y’ibyaha binyuranye birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura n’ibindi. IP Ntiyamira yagize ati:” mugomba kujya mutanga amakuru mu gihe mubonye abakoresha ibiyobyabwenge “.

Inzira yagenewe abanyamaguru.
Inzira yagenewe abanyamaguru.

Nyuma yo kugezwaho ibi biganiro, abanyeshuri bishimiye ukuntu beretswe uko bambuka neza umuhanda ndetse n’uko bamenya ibiyobyabwenge bityo biyemeza kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →