Musanze: Abayobozi bashya b’inzego zibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha.

Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushizwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Musanze ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Cyuve, Manzi Jean Claude, basabye abayobozi bashya mu Murenge wa Cyuve ndetse n’urubyiruko ruhagarariye urundi muri uwo murenge, kuzuza ishingano nshya bahawe bakorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bayobora mu gukumira no kurwanya ibyaha.

IP Ntiyamira ibi yabivuze taliki ya mbere Mata  2016, mu nama yahuje abayobozi 120 barimo abayobozi 40 bashya b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa muri uwo murenge ndetse n’urubyiruko rugera kuri 80 rurimo uruhagarariye urundi , inama yabereye mu mu murenge wa Cyuve.

IP Ntiyamira akaba  yabasabye ko mu gihe batangiye akazi bagomba kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’u Rwanda kuko ari bamwe mu bagize komite za Community Policing (CPCs).

IP Ntiyamira yagize ati” Ubushake ni ikintu cy’ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha, bityo rero mukwiye kubugaragaza mufatanya n’inzego z’umutekano kandi abanyabyaha bagashyikirizwa inzego zibishinzwe bagahanwa”.

 Mu byo yagarutseho kandi, harimo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana cyane cyane imirimo ivunanye, kurwanya icuruzwa ry’abantu, aha akaba yafashe umwanya wo kuribasobanurira kuko abenshi batarisobanukiwe.

IP Ntiyamira, yibukije abo bayobozi ko ari inshingano zabo mu gufasha abaturanyi babo babagira inama kandi babakangurira gutangira amakuru ku gihe ibyaha bitaraba aho kubivuga amazi yarangije kurenga inkombe.

IP Ntiyamira, yongeyeho ati: “umuyobozi mwiza agomba kuba intangarugero, inyangamugayo kandi agakorana umwete mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bibugarije”.

 Manzi, umunyambabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, nawe yasabye abayobozi b’inzego zibanze gukangurira abo bayobora kurwanya ibiyobyabwenge kimwe n’amakimbirane yo mu ngo kuko hari aho byagaragaye ko ari intandaro y’ubwicanyi bwa hato na hato.

Manzi, yashoje ashimira Polisi ku biganiro n’inama idahwema kubaha, avuga ko abaturage ayobora ku bufatanye na Polisi ikorera muri uyu murenge, bagomba  gukaza ibijyanye no kwicungira umutekano bashyiraho amarondo kandi agakorwa neza ngo kuko abanyabyaha bareba ahari icyuho kugira ngo basoze imigambi yabo mibi. Yasabye kandi abitabiriye ikiganiro ko umugambi bahanye utagomba kuba amasigaracyicaro.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →