Musanze: Bayiraye ku ibaba ngo bitorere Perezida

Abaturage mu murenge wa Cyuve ku kigo cy’amashuri cya Gashangiro ya 2 bazindutse iyarubika mu gikorwa cyo kwitorera umukuru w’Igihugu mu matora ya Perezida wa Repubulika 2017.

Igikorwa cyo kwitorera umukuru w’Igihugu ku baturage b’Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru mu murenge wa Cyuve, kuri Site y’Itora ya Gashangiro ya 2 batangaza ko batewe ishema no kuzinduka bagatora umukuru w’Igihugu bifuza hakiri kare.

Aha ni mu murenge wa Cyuve, Gashangiro ya 2 mu ma saa kumi nimwe z’Igitondo.

Bamwe mu baganiriye n’intyoza.com bavuga ko batangiye kuva murugo berekeza kubiro by’itora i saa cyenda z’igitondo ndetse na mbere yaho bagamije gutora kare bagasubira mu mirimo yabo.

Kabakera Daphorose, umukecuru w’imyaka 83 y’amavuko yatangarije intyoza.com ko ijoro rishyira umunsi w’itora atasinziriye. Yagize ati” Naraye ndeba, nahagurutse murugo saa cyenda nje gutora Perezida, si nashaka untanga, nshaka Perezida ukomeza ubu bumwe abanyarwanda dufite.

Abatoresha babane kurahira mbere yo gutangira igikorwa cy’itora.

Hategekimana Kapitori, yatoye mu bambere, ahamyako aya matora afite byinshi asobanuye kuriwe, agira ati” Ntoye umukuru w’Igihugu cyanjye, ntoye uzakomeza kubumbatira ibyo tumaze kugeraho, uzakomeza kugira u Rwanda Igihugu cyubahwa kandi giha umuturage ijambo, uzakomeza kudufasha kugera aheza hatubereye.”

Aha, abatora basobanurirwaga uko batora.

Kibirima Peruth, ku myaka 69 y’amavuko yatangarije intyoza.com ko abona ubudasa muri aya matora, ubudasa buyatandukanya n’ay’Ingoma zabanje. Agira ati”Cyera twajyaga gutora dufite ubwoba, ubu ni amahoro. Dufite Igihugu cyiza, dufite ijambo, uratora uwo ushaka ukurikije icyo umwifuzaho, cyera watoraga umuntu umwe kandi nabwo utisanzuye.

Umuturage mu biro by’itora.

Kibirima, avuga ko mu guha agaciro aya matora yo kwitorera Perezida yazindutse iyarubika ku gira ngo isaha yo gutora igere ari aho agomba gutorera, asaba uzamuyobora gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho, gukomeza iterambere, guharanira ko u Rwanda rugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, gufasha abasaza n’abakecuru gusaza neza agafasha kandi abato gukunda Igihugu no kugikorera.

Abashinzwe umutekano ntabwo basigaye mu gikorwa cy’itora.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →