Musanze: Gusiragizwa biruka ku ndishyi y’ibyabo byonwe bibaviramo kuzibukira

Abaturage bamwe bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze, bavuga ko isiragizwa ryo kwishyuza amafaranga y’indishyi iyo bonewe n’inyamaswa hari ubwo bemere kuyahara.

Konerwa n’inyamaswa zituruka muri Parike y’ibirunga ni kimwe mu bibazo bihangayikishije abaturage bo mu Murenge wa Nyange nk’umwe mu mirenge ikora kuri iyi Parike. Bamwe mubaturage bonerwa n’izi nyamaswa, bavuga ko kugira ngo uzabone ingurane cyangwa indishyi y’ibyangijwe n’inyamaswa ari inzira ndende kandi ivunanye.

Abaturage, bavuga ko iyo basaba kwishyurwa imyaka yabo yonwe, basabwa gukoresha Raporo guturuka mu mudugudu, ku Kagari ndetse bakajya ku murenge, bagashaka ushinzwe ubuhinzi akaza kubapimira no gufotora ahonwe nyuma bakoherezwa ku ishami rya RDB rikorera mu karere ka Musanze umukozi waho nawe akahagera, agafotora ndetse agakora Raporo.

Nyuma yo kuva muri izi nzira zose ziba zitaboroheye, boherezwa Kigali ku kigega cy’ingoboka cya Leta ( Fond de Garantie ) aho bavuga ko ibi nabyo ari nk’agahimano kuko benshi muribo baba batanahazi ndetse hakaba n’ubwo ingendo bakoze basubizwa amafaranga make cyangwa se bakayabura ndetse bamwe bagahitamo kubivamo.

Munyanguzi Donati, umwe muri aba baturage, avuga ko ikibazo cy’izi nyamaswa n’uburyo bishyurwa ibyabo zonnye ari umusaraba muyindi. Agira ati:” Abajya kwishyuza, abishyurwa ni nka 30% (ibyo we yivugira), abandi baza bari kwijujuta, hakaba abo bashubije mu Kiziriko (ingendo), hakaba n’abahombye.

Bamwe mu baturage b'umurenge wa Nyange babaza ib'inyamaswa zibonera n'ibindi bibazo.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyange babaza iby’inyamaswa zibonera n’ibindi bibazo.

Uyu muturage hamwe n’abandi, bavuga ko izi ngendo zose bazitangaho amafaranga. avuga kandi ko koherezwa i Kigali nabyo babibonamo nk’akarengane no kubahima kuko kuri bo hari n’ababa batarigeze barenga mu Ruhengeri bityo ngo usanga bayobagurika bataretse n’izindi ngorane zo kujya aho batazi n’ingendo za kure y’ibikorwa byabo.

Munyankusi Yohani Damasene, avuga ko yonewe n’inyamaswa agasiragira i Kigali inshuro zigera muri 15. Amafaranga bamurishye ngo yamugezeho amenshi yarahiriye mu ngendo nabwo ngo bamusubiza angana n’ayingendo yakoze ajya i Kigali.

Agira ati:” Mu myaka ishize naronewe ndacuragira i Kigali njyayo inshuro 15. Amafaranga bandishye bayandishye ayandi yarahiriye mu nzira njya i Kigali, ayo nashoye ni menshi, nta nakimwe cya kabiri cy’ayo nashoye bampaye kuko bampaye magana atatu muri Miliyoni hatarimo ingendo n’ibindi nakoze”.

Uretse kuba basiragizwa muri izi ngendo bishyuza, abaturage bavuga ko banababazwa no kuba iyo bapimirwa ahonwe habaho ukuvuguruzanya kw’abapimye kuko ibyemejwe n’aba Musanze usanga abavuye Kigali babitera utwatsi kandi ahapimwa ari hamwe.

Nzabarinda, we avuga ko muri Miliyoni zisaga ebyeri yateganyaga gukura mu musaruro yahawe ibihumbi 125(hatarimo iby’ingendo n’ibyagiye murizo) mu gihe yashoye asaga ibihumbi 800. Avuga ko ikigega cy’ingoboka kibananiza cyane. Avuga kandi ko iminsi 15 bahabwa yo kuba bagejeje Dosiye i Kigali nayo ubwayo ngo ari agahimano.

Ibi abibona nk’amananiza kuko benshi baba batazi i Kigali. Avuga kandi ko no kuba nta jambo bagira mu kugena uko bishyurwa ngo nabyo abibonamo akarengane no kudahabwa agaciro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyange afasha gukemura ibibazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange afasha gukemura ibibazo by’abaturage.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange uvugwamo ibi bibazo by’ubwone bukorwa n’inyamaswa ziva muri parike y’ibirunga, bwemera ko hari akarengane. buvuga ko ibibazo bwabigaragaje, buvuga kandi ko ikibazo cyo konerwa n’inyamaswa kizwi ndetse ko kimaze igihe.

Nteziryayo Emmanuel, umuyobozi w’umurenge wa Nyange, yemera ko inzira umuturage anyuramo ari inziira ndende ndetse akavuga ko bigoye umuturage cyane ko asabwa kujya Kigali kuri bamwe baba batanahazi.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyange Nteziryayo, avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge, akagari, umudugudu, umukozi wa RDB ndetse na Polisi y’Igihugu aribo basura umurima w’umuturage wonwe n’inyamaswa nyuma bagakora Dosiye basinyaho bose igahabwa umuturage ari nawe usabwa kuyijyanira i Kigali kandi nabwo bikaba bitarangiye kuko nabo baza kureba no kwipimira ibyo umuturage yavuze n’ibyo yakorewe n’ubuyobozi.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →