Ngoma: Abayobozi b’Imisigiti basabwe kuba abafashamyumvire

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yasabye Abayobozi b’Imisigiti iri muri aka karere kuba Abafashamyunvire bakangurira ibyiciro byose by’abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Meya Nambaje Aphrodis, Ibi yabibasabye ku itariki 20 Nyakanga 2017 mu nama yagiranye n’abagera kuri 90 bari bahagarariye imisigiti 30 ibarizwa hirya no hino muri aka karere.

Iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cya SACCO y’Umurenge wa Kibungo. Polisi y’u Rwanda yayitumiwemo kugira ngo iganirize abo bayobozi b’Imisigiti ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Nambaje yabasabye kuba Abafashamyunvire bakangurira Abayisilamu n’umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda ikibi n’igisa na cyo bababwira ingaruka zo gukora ibyaha cyangwa kubigiramo uruhare.

Yagize ati”Ibikorwa by’abanyabyaha bigira ingaruka ku mutekano w’abantu n’ibyabo. Kuwubungabunga ntibigomba guharirwa inzego runaka; ahubwo buri wese akwiye kumva ko afite inshingano zo gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Uruhare rwanyu mu gukumira ibyaha rurakenewe bitewe n’imbaga nini y’abantu mwigisha.”

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Ngoma, Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro yabwiye abo bayobozi b’Imisigiti ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; hanyuma abasaba gutanga umusanzu mu kuwubungabunga bakangurira abandi kwirinda ibyaha.

Yababwiye ati,”Murasabwa kuba amaso n’amatwi by’umutekano. Mukwiriye kandi kubikangurira abo muhagarariye ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange; bityo habeho ubufatanye mu gukumira ibyaha byose.”

IP Rwakayiro yabasabye gukangurira urubyiruko rwa Isilamu kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni barwigisha kwima amatwi uwo ari we wese wabakangurira kwanga cyangwa kugirira nabi uwo badahuje imyemerere; ahubwo bakimakaza muri bo umuco wo gukunda igihugu n’abagituye bose batavanguye.

Yabasabye kandi gutangira ku gihe amakuru yerekeye ikintu cyose babona ko gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo inzego zibishinzwe zigikumire.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’agateganyo w’Abayisilamu mu karere ka Ngoma, Katano Yassin yagize ati”Ibiganiro twagiranye n’Ubuyobozi bw’akarere kacu na Polisi ni ingirakamaro kuko byatumye dusobanukirwa mu buryo bwimbitse uruhare rwacu nk’Idini ya Isilamu mu kubungabunga no gusigasira umutekano; kandi  tuzahora tubizirikana.”

Mu izina rya bagenzi be, ndetse no mu rye bwite yashimye inama bagiriwe, kandi yizeza inzego zabaganirije ubufatanye mu gukumira ikintu cyose cyabangamira iterambere ndetse n’icyahungabanya umutekano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →