Ngororero: Ubukangurambaga bwatumye abana babyariye iwabo bakiri bato bongera kwakirwa neza mu miryango

Ubukangurambaga bw’iminsi itatu bwakorewe abana 100 batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, bwatumye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, ababyeyi baba bana bongera kubagirira icyizere no kwakira abuzukuru babo. 

Iki gikorwa cyanahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’abana, cyateguwe n’akarere ka Ngororero n’abafatanyabikorwa bako, hatangwa ubujyanama kuri abo bakobwa hamwe n’ababyeyi babo, mu kubafasha guhangana n’ibibazo bahuye nabyo ndetse no kudaha akato abo babyeyi bakiri bato.

Mu minsi itatu ibiganiro byamaze, bahawe ubujyanama n’ubufasha mu by’amategeko kugira ngo bazabashe gukurikirana ababateye inda, ndetse no mu mibanire mu miryango yabo hagamijwe gukuraho ubushyamirane cyangwa guhezwa byabakorerwaga.

Umwe muri abo bana, avuga bimwe mubyo baruhuwe kuri uyu munsi. Ati « kubyara tukiri bato byatuvutsaga kwitwa abana kandi turibo ahubwo tukitwa ababyeyi, kandi ugasanga tudahabwa agaciro mu miryango yacu ».

Muri ibyo biganiro, ababyeyi nabo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo, harimo kuba ba se babana batabafasha kubarera, abakobwa baterwa inda nabo bagahishira abazibateye, nibindi.

Nyuma yo kumva impande zose no kuganirizwa, abana bakaba barasabye imbabazi ababyeyi babo, basezerana kutazasubira gushukwa ndetse no gutanga amakuru ku babateye izo nda.

Undi murino nawe yagize ati « Tubisubiyemo, ntabwo tuzasubira ukundi mutubabarire kandi twiteguye gutanga amakuru mu gukurikirana abaduteye inda, ndetse tukanakurikiza inama n’ibikorwa mwatubwiye byaduteza imbere».

Ababyeyi bemereye imbere y’imbaga ko bagiye gufasha abana babo hamwe n’abuzukuru babakomotseho kugira ejo hazaza heza, nkuko Ndikubwimana Andereya yabitangaje.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Soline wari umushyitsi mukuru akaba yasabye abo bana hamwe n’ababyeyi babo kwirengagiza ibyabaye maze bagashaka icyateza imbere imiryango yabo.

 

Yagize ati « twaje kubwira abana bacu ko ubuyobozi bubakunda kugira ngo n’ababyeyi bumve ko batagomba kubatererana maze bafatanye gushakisha icyateza imbere imibereho yabo ».

Mu mwaka ushize wa 2017, mu karere ka Ngororero habaruwe abana 310 batewe inda badakuze, naho muri uyu wa 2018 hamaze kubaruwa abakobwa 186 harimo 100 bakorewe ubwo bujyanama bw’iminsi itatu.

Ernest Kalinganire

Umwanditsi

Learn More →