Ni inde Uzegukana ibihembo bya Polisi birimo Imodoka y’Ikamyo nshya!?

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ibihembo ku mirenge igize umujyi wa Kigali hamwe n’ibindi bihembo bizatangwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije isuku n’umutekano Polisi y’u Rwanda ifatanije n’umujyi wa Kigali batangije kuri uyu wa 2 Nyakanga 2016, ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ibihembo birimo imodoka y’ikamyo izatangwa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel K Gasana, yatangaje ko mu rwego rwo gushishikariza abantu isuku n’umutekano ngo Polisi yiteguye guhemba umurenge uzaba uwambere, umuhanzi uzagaragaza indirimbo ihiga izindii itanga ubutumwa ku Isuku n’umutekano, hazahembwa kandi umuhanzi uzagaragaza umuvugo uhiga iyindi ukubiyemo ubutumwa buganisha ku isuku n’umutekano.

Polisi n'umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga ku isuku n'umutekano.
Sitade ya Nyamirambo, Polisi n’umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga ku isuku n’umutekano.

IGP Emmanuel K Gasana, yasabye umuntu wese gukunda no kugira isuku ngo kuko aho isuku itari n’umutekano uba uri mu nzira uhunga, bitewe n’uko umwanda(isuku nke) ugendana n’indwara zitandukanye zibuza umutekano mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Yanibukije kandi ko ufite isuku aba afite ubuzima bwiza.

IGP Gasana, yatangaje ko mu gihe cy’amezi atandatu y’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano, umurenge uzaba uwambere mu mujyi wa Kigali Polisi y’u Rwanda yiteguye kuwuhemba imodoka y’ikamyo nshya, ikazahemba kandi ibihumbi 500 umuhanzi uzagaragaza indirimbo ihiga izindi n’ibihumbi 500 ku muvugo wa mbere.

Abamotari bifatanije na Polisi n'umujyi wa Kigali mu rugendo rushyigikira Isuku n'umutekano.
Abamotari bifatanije na Polisi n’umujyi wa Kigali mu rugendo rushyigikira Isuku n’umutekano.

IGP Gasana, avuga kandi ku mutekano, Yagize ati:” rwose hariho ibintu bigomba kuboneka ko byakozwe ku buryo bw’ubufatanye, umutekano si uwa polisi gusa, si uw’abayobozi cyangwa izindi nzego z’umutekano gusa, ushaka umutekano awuha mugenzi we bakanafatanya kugira ngo bakumire icyaha kitari cyaba”.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruriza Monique yashimye ubu bufatanye bw’umujyi wa Kigali na polisi y’u Rwanda, yakanguriye ndetse anashishikariza buri wese kugira Isuku no guharanira kugira umutekano ngo kuko aho uvuze umujyi wa Kigali haba no ku isi hose bahita bumva umujyi urangwa n’isuku n’umutekano kurusha indi mijyi.

Muri Sitade abantu bitabiriye kubwinshi ubukangurambaga ku Isuku n'umutekano.
Muri Sitade, abantu bitabiriye ku bwinshi ubukangurambaga ku Isuku n’umutekano.

Mukaruriza, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, avuga kandi ko nk’umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ngo bifuza ko ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano batangije mu mezi atandatu buzamara ngo bwazasiga isuku n’umutekano ari umuco mu mujyi wa Kigali. igikorwa kizasozwa mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →