Nta byiza biva mu biyobyabwenge uretse kubuza umutekano

 

Abanyonzi bo mu mu murenge wa Runda bavuga ko ubuzima buzirana n’ibiyobyabwenge kandi ko utagira umutekano ubikoresha.

Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2016, abanyonzi bibumbiye muri Koperative Twizamure Duhesha Umurimo Agaciro ikorera mu kagari ka Gihara umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi baganirijwe na Polisi ku kwirinda ibiyobyabwenge no kwicungira umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi Kinani Donati yabwiye abanyonzi ko ubuzima bwabo buri mu maboko yabo ndetse ko mu gihe bakora akazi bagomba kugakora ariko bazirikana kugendera kure ibiyobyabwenge ndetse babona ubinywa bakamushyikiriza ubuyobozi cyangwa se bagatanga amakuru.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi aganira n'abanyonzi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi aganira n’abanyonzi.

Umuyobozi wa polisi Muri Kamonyi Kinani, yasabye aba banyonzi gukorana cyane na Polisi batanga amakuru, bigisha ndetse banakangurira bagenzi babo b’urubyiruko n’abandi kuva mu ngeso zitari nziza zo kwiyangiza bafata ibiyobyabwenge.

Ababwira ku by’umutekano, Kinani yasabye abanyonzi kujya cyane bita ku kazi kabo , kumenya abo batwaye n’ibyo batwaye, kuba hafi n’ubuyobozi byaba ngombwa hari icyo babonye cyangwa bakeka bakamenyesha Polisi kugirango bakumire icyaha kitaraba.

Bamwe muri aba banyonzi ngo mbere yo kujya muri Koperative bahuriyemo bari barasabitswe n’ibiyobyabwenge ngo ariko nyuma yo kujya hamwe n’abandi babiteye umugongo ndetse bakaba bageze kure biteza imbere ngo kuko bubatse amazu, baguze ibibanza, amatungo n’ibindi.

Abanyonzi bicaye bumva inama n'impanuro bya Polisi.
Abanyonzi bicaye bumva inama n’impanuro bya Polisi.

Hategekimana Danniel, umuyobozi wa Koperative y’aba banyonzi, yatangarije intyoza.com ko bakomeye mu iterambere, ngo buri wese afite igare rye, barimo kwiyubakira inzu , umunyamuryango umwe bamuha ibihumbi ijana buri munsi, bagira igihe cyo gukora ibikorwa rusange byo guteza igihugu imbere, barasurana ndetse bakanatabarana n’ibindi.

Nizeyimana Ramazani, ni umunyonzi avuga ko mbere yafataga ku biyobyabwenge( urumogi) ko ndetse byari byaramugize imbata ngo ariko aho aziye mu ishyirahamwe yarabiretse ajya ku murongo wo kwiyubaka no kubaka igihugu.

Ibiganiro by’abanyonzi na Polisi byarangiye abanyonzi biyemeje kugendera kure ibiyobyabwenge, kwicungira umutekano ndetse no gufatanya na Polisi batanga amakuru, aho barangije intero ari imwe bagira bati tugire umutekano buri wese abe ijisho rya mugenzi we dukumira icyaha kitaraba dutangira amakuru ku gihe kandi vuba.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →