Nta mihango idasanzwe izakorwa mu itabarizwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Nkuko byatangajwe na Pasitoro Mpyisi hamwe n’itsinda ayoboye, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ngo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa ni tariki ya 15 Mutarama 2017 ariko ngo nta mihango idasanzwe.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2017 itsinda riyobowe na Pasitoro Mpyisi rizwi nk’iryagize uruhare mu kujya kuzana umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa muri Amerika, ryagaragarije itangazamakuru ko Gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa bizaba kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 ariko ngo nta mihango idasanzwe.

Pasitoro Mpyisi Ezra, avuga kuri gahunda y’itabarizwa ry’Umwami, yagize ati:” Nta mihango y’umuco idanzwe izakorwa mu gutabariza umwami Kigeli, azatabarizwa uko bisanzwe, ni ukumusezera bwa nyuma, amasengesho hanyuma agatabarizwa. Azatabarizwa i Mwima ya Nyanza ku wa 15 Mutarama 2017”.

Muri iki kiganiro, Pasitoro Ezra Mpyisi hamwe n’itsinda ayoboye, bavuze ko abashaka kuza muri gahunda y’itabarizwa ry’Umwami bazaza ndetse yemwe ngo n’abatarifuzaga ko azanwa gutabarizwa mu Rwanda ngo bazaze nta kibazo.

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, byatangajwe n’iri tsinda ko uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza iruhande rw’imva ya mukuru we, Mutara III Rudahigwa.

Pasitoro Ezra Mpyisi, yabwiye abanyamakuru ko Bushayija Emmanuel watowe n’abiru kuba ariwe uzaba Umwami usimbura Kigeli V Ndahindurwa ko ngo uyu adakwiye gufatwa nk’umwami kuko nta mwami wimikwa n’abantu babiri, yatangaje ko amakuru y’iyimikwa rye bayumvise bari mu ndege bazanye umugogo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →