Nta muturage ugomba kongera gupfa ariwe n’Ingona-Guverineri Mureshyankwano

Mu nama yahuje Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi na Muhanga, Ingabo, Polisi hamwe n’ubuyobozi bwa WASAC, umuyobozi w’Intara yatangaje ko nta Ngona igomba kongera kwica umuntu.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2017 mu cyumba cy’inama ( Video Conference) cy’akarere ka Kamonyi hateraniye inama yahuje ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo( Komite y’umutekano itaguye) hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi na Muhanga, hari kandi ingabo, Polisi n’ubuyobozi bwa WASAC hamwe n’abandi barebwa cyane n’ikibazo cya Nyabarongo irimo ingona zimaze iminsi zica abaturage.

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose, yatangaje ko ingamba zigomba gufatwa zigamije gukumira ko nta ngona igomba kongera kwica umuturage. Yagize ati” Turagira ngo rero ba gitifu b’imirenge (ikora kuri Nyabarongo) mu rwego rwo kurinda abaturage, mushyiremo imbaraga zo kubuza abaturage kongera kujya kuri Nyabarongo, mu gihe natwe dufatanije n’izindi nzego za Leta turimo gushaka uko twakongera amazi, Ntabwo dushobora kwemera ko hagira umuturage wongera gupfa ariwe n’Ingona.” Nta muturage dushaka ko yongera gupfa ngo yagiye gushaka amazi.

Inzego zitandukanye zicariye ikibazo cy’Ingona zica abaturage zikabarya mu ruzi rwa Nyabarongo.

Guverineri Mureshyankwano, yagarutse kandi kuri Raporo zigaragara mu mpapuro zivuga ko akarere ka Kamonyi gafite amazi ku kigero cya 71% maze agaya atanyuze ku ruhande izi Raporo zidahura n’ibigaragara, yanagaye by’umwihariko ubuyobozi bwayoboye akarere ka Kamonyi ku bibazo nk’ibi bya Raporo zibeshya.

Yagize ati” Nariya mazi mutanga mu Maraporo ngo Kamonyi muri kuri 71% mu by’ukuri ntayo mufite, nta yahari, twavuga ko ari nk’imibare gusa, muri muri za 60% cyangwa se munsi ya 60%.”

Ubwo ikipe iyobowe na Guverineri Mureshyankwano yamanukaga kuruzi rwa Nyabarongo gusura aho abaturage bavoma ari naho Ingona ziba zibategerereje, yijeje abaturage ko ikibazo cy’amazi bagiye kugikemura bityo abasaba nabo kutongera kwishora mu ruzi bishyira ingona. Yavuze kandi ko ikibazo cyabo atari asanzwe akizi.

Abayobozi batandukanye bayobowe na Guverineri Mureshyankwano Marie Rose, bari ku ruzi rwa Nyabarongo n’abaturage.

Gisele Umuhumuza, Umuyobozi wungirije muri WASAC nk’ikigo kiri mu gufasha ngo amaze meza agree ku baturage baturiye uruzi rwa Nyabarongo dore ko I Mageragere avuga ko bamaze kuhashyira amavomo amwe, yatangarije itangazamakuru ko mu gihe cya vuba aba baturage baraba babahaye amazi. Avuga ko bikozwe vuba nibura nko mu mezi atarenze abiri aba baturage baba bamaze guhabwa mazi bityo ntihagire usubira gushyira ubuzima bwe mu kaga ajya gushaka amazi muri Nyabaringo dore ko atari n’amazi meza yo gukoresha murugo.

Abaturage baturiye uruzi rwa Nyabarongo mu murenge wa Rugarika ari naho aba bayobozi basuye, bishimiye ko basuwe n’aba bayobozi ariko kandi bavuga ko nubundi kubabuza kuvoma Nyabarongo bitakunda, bavuga ko nta handi bakura amazi ko rero ibyo babasaba byo kutajyayo bazabibasaba babereka amazi.

Bamwe muri aba baturage kandi bavuga ko abakuze basigaye bahitamo kujya kwivomera Nyabarongo ku gira ngo Ingona ni natwara itware ukuze aho koherezayo umwana ukiri muto n’igihugu gikeneye mu minsi iri imbere.

Guverineri Mureshyankwano aganira n’abaturage mu rutoki ruri ku nkengero za Nyabarongo.

Ku baturage baganiriye n’intyoza.com baba abakuze n’abakiri bato ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa, intero ni imwe “Ni baduhe amazi niyo dukeneye, none se tuzatungwa n’iki ko uruzi arirwo tuvoma, ingona zidutwara abantu kenshi ariko nta mahitamo yandi dufite, ugiye kuvoma nta kizere tuba dufite ko agaruka ariko nta kundi.”

Ikibazo cy’izi Ngona zimaze iminsi zica abantu ku ruhande rw’akarere ka kamonyi cyane mu murenge wa Rugarika ndetse no kuruhande rw’Umurenge wa Mageragere ho mu karere ka nyarugenge mu mujyi wa Kigari, Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo butangaza ko bwihaye igihe gito gishoboka cyo kuba bufashije abaturage kubona amazi kandi meza bityo ubuzima bwabo bukareka gutwarwa n’Ingona.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →