Nyamagabe: Barinubira gufungirwa umuhanda ntibasigirwe n’agace ko kunyuramo

Abatuye n’abagenda mu isantere y’ubucuruzi ya Gasarenda ariko cyane abakoresha ibinyabiziga bakomeje kwinubira ifungwa ry’umuhanda hirengagijwe kuba basigirwa inzira banyuramo.

Abakoresha umuhanda uca rwagati mu isantere y’ubucuruzi ya Gasarenda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, barinubira kudasigirwa igice babasha ku nyuramo mu gihe uyu muhanda urimo ukorwa ibintu babona bisa no kubahima.

Bamwe mu baganiriye n’intyoza.com muri iyi Santere y’ubucuruzi batashatse ko amazina yabo atangazwa, bemera ko ikorwa ry’uyu muhanda ari igikorwa cyiza, gusa bakinubira ukubangamirwa n’abakora uyu muhanda aho ngo bamena umucanga mu muhanda bagakora ibirundo habe ngo no gusiga ku ruhande inzira ibinyabiziga byanyura mo kandi ariwo mu handa wonyine bakoresha banyura muri iyi Santere.

Uretse kwinubira kudasigirwa inzira yo gucamo, abagenda muri iyi Santere bo batagaza ko bitumvikana uburyo abantu bafunga umuhanda urimo ukorwa ntibashyireho ibyapa bibigaragaza ugata umuhanda wa kaburimbo utangiye uwo barimo bakora ukaza kumenya ko nta nzira ihari ugeze muri metero zisaga 200 aharunze ibirundo by’umucanga no gusubira inyuma bitakikoroheye.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ku murongo wa Telefone ngendanwa yabwiye intyoza.com ko abakoresha uyu muhanda bari babizi ko ukorwa kuko ngo bari barasabye ikorwa ryawo. Avuga ko ikibazo cyaba ku muntu wahaza atarasanzwe azi ko bihari ariko ngo iyo ahageze arabibona ko umuhanda urimo ukorwa.

Mugisha, avuga ko imiterere y’uyu muhanda bigoye kuba hashyirwa indi nzira ku ruhande ngo kuko hafunganye, avuga ko icyo nk’akarere bazakora ari ukongera gukoresha inama abaturage kugira ngo uwaba adafite amakuru y’uburyo harimo gukorwa muri buriya buryo abibwirwe uretse ko ngo byari byakozwe.

Uyu muhanda ufite uburebure bwa metero 700 uzubakishwa amabuye. Biteganijwe ko uzaba wuzuye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2017 nkuko Mugisha Philbert umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yabitangarije intyoza.com. Avuga kandi ko nubwo kunyura muri uyu muhanda bidashoboka ku batwara ibinyabiziga ngo nk’abajya mu bice bindi hari imihanda bakoresha aho nk’abagana Mushubi no muri izo nzira bakoresha umuhanda wo mugakoma. Gusa ikibazo kigaruka kubari bazi ko banyura mu Gasarenda kuko bagerayo bikabasaba gusubira inyuma, urugendo rutari ruto kuko nta byapa bihari bibayobora cyane kubadasanzwe bazi ikorwa ry’uyu muhanda cyangwa se ngo babe bazi izindi nzira.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →