Nyamagabe: Inyubako nshyashya serivise inoze kandi hafi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, atangaza ko kuba babonye inyubako nshya kandi igezweho y’akarere biruhuye abaturage, bizafasha ubuyobozi mu kumenya imikorere n’imitangire ya Serivise zihabwa umuturage binafashe ubuyobozi gukorera hamwe.

Akarere ka Nyamagabe kinjiye mu mubare w’uturere tugize intara y’amajyepfo tumaze kwiyubakira ibiro bishya bijyanye n’icyerekezo aho ndetse Serivise zose umutura akenera abasha kuzibonera mu nyubako imwe ibintu bitandukanye na mbere.

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere, mbere y’uko inyubako itangira gukorerwamo ngo hari nyinshi muri Serivise umuturage yageragaho bimugoye kuko inyubako yakorerwagamo itabashaga gutangirwamo Serivise zose umuturage akenera. Uretse ibyo kandi ngo n’abakozi bari batatanye kubwo gukorera mu nyubako zitandukanye.

Ibiro bishya by'Akarere ka Nyamagabe.
Ibiro bishya by’Akarere ka Nyamagabe.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe avuga ko mbere bamwe mu bakozi b’akarere bakoreraga mu nyubako zitandukanye bigatuma na Serivise umuturage akenera azibona bimugoye kuko ngo abakozi ntibari hamwe ku bw’inyubako yari ntoya idashobora gutangirwamo Serivise zose umuturage ugana akarere akenera.

Mugisha agira ati:” Iyi nyubako nshya izafasha kubonera Serivise ahantu hamwe, abakozi b’akarere bari hamwe. Mbere bamwe babaga bari aha abandi babaga bafite nk’icyumba kubiro by’akagari tugira hano bikorera mu biro bingana nk’umurenge. Hari abandi bari hakurya mu mujyi, abakozi bari ahantu hatandukanye kuburyo ukeneye kubona serivise byamusabaga ingendo yishyuye moto cyangwa imodoka. Bizagabanya umwanya n’ikiguzi abantu batangaga mu ngendo, natwe nk’abayobozi mu gukurikirana abakozi bose bari hamwe no kumenya imikorere n’imitangire ya Serivise biroroha”.

Mugisha Philbert, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe.
Mugisha Philbert, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe.

Mugisha philbert, akomeza avuga ko iyi nyubako yuzuye itwaye asaga Miliyoni 788 z’amafaranga y’u Rwanda. Akarere ntabwo karatahwa ku mugaragaro, gusa ngo serivise umuturage akenera zose ntazongera kuruha azishakira ahantu hatandukanye ahubwo ngo mu nyubako imwe niho azajya azisanga n’uwo ashaka ahamubone.

Akarere ka Nyamagabe gafite ubuso bwa Kilometero kare 1009, ni kamwe mu turere 8 tugize intara y’amajyepfo, aka karere kagizwe n’imirenge 17 utugari 92 hamwe n’imidugudu 536, gafite abaturage 341491 hakurikijwe ibyagaragajwe n’ibarura rusange ryakozwe mu mwaka wa 2012.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →