• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
12/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
12/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Nyanza: Gitifu w’Umurenge na Adimini bakurikiranweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa Leta

Umwanditsi
May 27, 2020

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo n’umukozi ushinzwe imari n’ubutugetsi (Admin) mu murenge wa Kibilizi ho mu karere ka Nyanza, bamaze iminsi ibiri bafunzwe na RIB. Bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta n’inyandiko mpimbano.

Kuwa 26 Gicurasi 2020, nibwo aba bakozi bombi uko ari babiri; Nsengiyumva Alfred Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo na Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutugetsi (Admin) mu Murenge wa Kibilizi ho mu karere ka Nyanza batawe muri yombi n’urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y’ifatwa n’ifungwa ry’aba bakozi ari ukuri. Avuga ko bakurikiranweho ibyaha bakoreye mu kazi, ko RIB ariyo ibizi kuko ariyo yabafashe ikanabakorera Dosiye. Ahamya ko harimo ibibazo by’imikorere n’imicungire itanoze.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB yahamirije umunyamakuru ko aya makuru ari impamo. Ati” Bafunzwe bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo n’icyaha cy’inyandiko mpimbano”.

Aba bayobozi bombi, bafungiye kuri RIB, sitasiyo ya Busasamana ho mu karere ka Nyanza. Aba, baje bakurikira Muganamfura Sylvestre wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro watawe muri yombi mu minsi yashize, aho akurikiranweho kunyereza umutungo.

Nshimiyimana Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga