Olivier Karekezi yemejwe nk’umutoza mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports

Ikipe y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sports yamaze kwemeza bidasubirwaho ko Olivier Karekezi ariwe mutoza mukuru w’iyi kipe mu gihe kiri imbere.

Amakuru mpamo yo kuba Olivier Karekezi yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, yemejwe na Perezida w’ikipe bwana Gacinya Chance Denis mu kiganiro yahaye Radio 10 kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017.

Olivier Karekezi, aje kuba umutoza mukuru wa Rayon Sport nyuma y’uko uwari umutoza wayo bwana masoudi Djuma asezeye ku mirimo yo kuyitoza. Masoudi, yari amaze imyaka ibiri muri iyi kipe, yasezeye amaze kuyihesha ibikombe bibiri; igikombe cy’Amahoro hamwe n’Igikombe cya Shampiyona.

Karekezi, Afite impamyabushobozi y’ubutoza yo mu rwego rwa “Licence A” ya UEFA yabonye muri 2014. Yagiye kenshi akora umurimo wo gutoza amakipe y’abana mu gihugu cya Suède.

Olivier Karekezi, yabaye umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda “Amavubi” yakiniye kandi ikipe y’umupira w’amaguru ya APR FC mu kiciro cya mbere mu Rwanda, yabaye umukinnyi mu makipe atandukanye arimo nka; Helsinborg (2005-2007) Hamarkameratene (2007-09), Östers IF (2010-2011), nyuma yaje kugaruka muri APR FC (2011-12), ahavuye ajya muri Club athlétique Bizertin (2012-13), Trelleborgs FF (2014) nyuma muri Råå Idrottsförening.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →