• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: The Brothers F.C yatsinze Arsenal 3-2 mu mukino wo Kwibuka abari Abasiporutifu
03/05/26
Nyarubaka-Kwibuka32: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira kandi bashyira indabo ahiciwe abana basaga 100
03/05/26
Itangazo ryo guhinduza amazina ya Nyiracumi Theodosie
03/05/26
Karama-Kwibuka32: Kuba muriho uyu munsi ni igihamya cy’uko umwijima utigeze uzimya Urumuri rwanyu-Zacharie/Ibuka

OMS na UNICEF basabye ibihugu bya Afurika gufungura amashuri

Umwanditsi
August 22, 2020

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) n’iryita ku bana (UNICEF) basabye Leta z’ibihugu by’Afurika gushyiraho uburyo burimo kwirinda kuburyo amashuri yakongera gufungura imiryango muri iki cyorezo cya coronavirus.

Aya mashami ya ONU avuga ko gukomeza gufunga amashuri byagira ingaruka mbi ku banyeshuri. Asaba Leta gushora imari mu bikorwa remezo by’isuku, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus mu mashuri.

OMS na UNICEF bavuze ko abanyeshuri bari kurya indyo mbi, abakobwa bari guterwa inda imburagihe ndetse bagakorerwa n’urugomo, muri iki gihe bakomeje kuguma mu rugo batari ku ishuri.

Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS muri Afurika, yavuze ko amashuri kuri uyu mugabane ari “ubuhungiro” bw’abana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane mu buryo bw’iyakure, Dr Moeti yagize ati: “Ntabwo tugomba guhumwa ijisho rimwe n’ibikorwa byo kurwanya Covid-19 ngo birangire hari abatagize ibyo bageraho mu buzima. Nkuko ubucuruzi buri kongera gufungura mu buryo bwo kwirinda, dushobora kongera gufungura amashuri”.

Mohamed Fall, ukuriye UNICEF mu karere k’Afurika y’uburasirazuba n’iy’amajyepfo, yavuze ko gufunga amashuri igihe kirekire bishyira mu kaga ejo hazaza h’abana n’ah’imiryango yabo.

Ibihugu bitandatu gusa muri Afurika nkuko BBC ibitangaza, ni byo bimaze kongera gufungura amashuri byuzuye, nkuko bikubiye mu cyegeranyo cya OMS na UNICEF cyakorewe ku bihugu 39. Hari ibihugu bimwe byongeye gufungura amashuri ariko bihita byongera kuyafunga nyuma y’ukwiyongera cyane kw’abanduye coronavirus.

Ibindi bihugu byafunguye amashuri gusa ku banyeshuri bari mu mwaka wa nyuma kugira ngo bakore ibizamini bya Leta bisoza umwaka. Ni mu gihe ibindi nka Kenya byo byavuze ko uyu mwaka w’amashuri wa 2020 ubaye impfabusa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5957 Posts

Politiki

4205 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga