• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

OMS/WHO mu mayira abiri y’ihurizo ry’iminsi 30 yahawe na Perezida Trump

Umwanditsi
May 19, 2020

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima-OMS/WHO, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2020 ryasabwe na perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za America kwisubiraho rigakora impinduka ziboneka cyangwa se America igahagarika burundu inkunga y’amamiliyoni y’Amadolari yariteraga, ndetse ikava muri uyu muryango burundu. Ibi bigomba gukorwa mu minsi itarenga 30 gusa.

Ni mu ibaruwa iha OMS/WHO igihe ntarengwa cy’iminsi 30 ngo yiyemeze “impinduka ziboneka” cyangwa se ibure byombi; miliyoni z’amadorari n’ubunyamuryango bwa Leta ya Amerika.

Ejo kuwa mbere tariki 18 Gicurasi 2020, mbere y’iyi baruwa Perezida Trump yari yise iri shami rya ONU “igikinisho cy’Ubushinwa“. Trump anenga imikorere ya OMS mu kurwanya coronavirus, ashinja Ubushinwa kubeshya imibare n’amakuru kuri iki cyorezo na OMS ikicecekera.

Ejo kuwa mbere, nyuma y’igitutu cya Trump, Dr Tedros Ghebreyesus ukuriye OMS yashimye raporo yerekana uburyo OMS yahanganye n’iki cyorezo. Perezida Trump nawe anengwa kudafata ingamba zikwiriye mu kurinda Amerika hakiri kare. Ubu Covid-19 yanduye abarenga miliyoni 1,5 inica abarenga 90,000 muri Amerika.

Iyo baruwa ya Perezida Trump kuri OMS/WHO ivuga iki?

Perezida Trump yatangaje iyo baruwa kuri Twitter mu ijoro ryo kuwa mbere, nyuma y’umunsi waranzwe n’abategetsi ba Amerika banenze cyane OMS.

Ejo kuwa mbere, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu nama ya ONU yiga ku buzima ku isi, Alex Azar umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ubuzima, yashinje OMS kureka Covid-19 “ikarenga igaruriro” igahitana “ubuzima bwa benshi”.

Mu ibaruwa Trump yandikiye Dr Tedros, arashinja OMS “kubura ubwigenge bikabije” imbere y’Ubushinwa.

Perezida Trump ashinja iri shami kuba “ryarirengagije kenshi” icyo yita “amakuru yizewe” ko iyi virus yatangiye gukwira i Wuhan mu ntangiriro z’ukwa 12 cyangwa na mbere yaho (umwaka ushize wa 2019).

Ibindi Perezida Trump avuga muri iyi baruwa ye:

  • Ko OMS yatinze gutangaza ibihe bidasanzwe kubera igitutu cya Perezida Xi Jinping
  • Anenga OMS gushimagiza Ubushinwa “gukorera mu mucyo” nyamara ngo hari amakuru yo guhisha no kudakorana n’amahanga.
  • Ashinja OMS kutagira icyo ivuga ku ivanguramoko rishingiye kuri iyi virus ryavuzwe mu Bushinwa.
  • Ko Dr Tedros yari kuba yarakijije “ubuzima bwa benshi” iyo aza gukora nka Dr Harlem Brundtland, wari ukuriye OMS ku gihe cy’icyorezo Sars.

Yanzura, Perezida Trump yavuze ko “amakosa menshi” ya Dr Tedros na OMS “yateje akaga gakomeye isi”.

Yanditse ati: “Inzira imwe isigaye kuri OMS ni iyo kwerekana ubwigenge bwayo imbere y’Ubushinwa.

Perezida Trump yasabye OMS ngo yiyemeze “impinduka ziboneka” mu minsi 30. Avuga ko ibyo nibitaba, icyemezo cy’agateganyo gihagarika inkunga ya Amerika kuri OMS azakigira burundu kandi anisubireho ku bunyamuryango bwa Amerika muri OMS.

Amerika niyo muterankunga mukuru wa OMS, yatanze hafi 15% by’ingengo y’imari y’iri shami rya ONU mu mwaka w’imari ushize.

Mu nama ya ONU yiga ku buzima ku isi ihuriyemo ibihugu 194, ejo Ubufaransa n’Ubushinwa byemeje kuziba icyuho cy’inkunga Amerika yahagarikiye OMS.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga