ONU iravuga ko Koreya ya Ruguru yakomeje igisirikare mu mafaranga y’ubujura

Raporo yo mw’ibanga y’Umuryango w’Abibumbye-ONU ivuga ko Koreya ya ruguru yibye miliyoni amagana z’amadolari, iyakoresha mu gukomeza porogaramu zayo za Nikleyeli na Misile, biciye ukubiri n’amategeko mpuzamakungu. Iyo raporo yabonywe n’ibitangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 09 Gashyantare 2021.

Kimwe mu bihugu bigize ONU kitavuzwe izina cyatangaje ko iyo raporo ivuga ko igisirikare cya Koreya ya ruguru cyakomejwe n’amafaranga angana na miliyoni 300 z’amadolari icyo gihugu cyibye hakoreshejwe ubuhanga bwa interineti.

Ayo mafaranga yaguze misile zo mu bwoko bwa Balistike, kandi iyo raporo ivuga ko izo misile zishobora gutera ubumara bwa Nikleyeli gushyika/kugera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Icyo cyegeranyo cyanditswe n’abagenzuzi bigenga bo mu itsinda ry’akanama ka ONU rishinzwe amahoro n’umutekano, rikurikirana ibihano kuri Koreya ya ruguru.

Koreya ya ruguru nkuko VOA ibitangaza, iri mu bihano yafatiwe na ONU, Leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Uburayi. Ariko abakurikiranira hafi iby’icyo gihugu bavuga ko ibi bihano bitashyitse ku cyo byafatiwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →