Padiri wakuweho amaboko na Kiliziya Gatolika arashaka kuyobora u Rwanda

Padiri Thomas Nahimana, umusaseredoti utacyemerwa na Kiliziya Gatolika hano mu Rwanda yamaze gutangaza ko aje kwiyamamariza kuyobora U Rwanda avuye mu buhungiro.

Padiri Thomas Nahimana, mbere yo kujya mu buhungiro yari umusaseredoti muri Diyoseze ya Cyangugu. Ubwo yavaga mu Rwanda akerekeza inyuma y’Igihugu k’umugabane w’iburayi, yashinze ishyaka yise ISHEMA aho iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Padiri Thomas Nahimana, yamenyekanye cyane kubera imvugo n’inyandiko ze nyinshi yagiye yandika k’u Rwanda ibyinshi akabinyuza ku rubuga rwitwa LeProphète ari narwo rubuga rwigeze kwandika kuri Joseph Habineza rumuharabika ubwo yari akiri Minisitiri w’umuco na Siporo.

Kiriziya Gatolika mu Rwanda ntabwo yemera uyu mupadiri, ivuga ndetse ko ngo yatatiye igihango cy’isezerano yagize ryo kuba Umwepiskopi Gatolika, ivuga ko nta padiri ushinga cyangwa ngo ajye mu ishyaka rya Politiki, bityo rero uyu ngo yatatiye igihango niyo mpamvu Kiliziya itemera imyemerere ye n’ibitekerezo bye dore ko ibitekerezo bye n’inyandiko yagiye anyuzaga ku rubuga rwa LeProphète byagiye byamaganwa kiliziya ivuga ko ntaho ihuriye nabyo na nyirabyo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka ISHEMA, uyu Padiri Nahimana Thomas abereye umunyamabanga mukuru, rivuga ko kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 ugushyingo 2016 uyu Padiri Nahimana agomba gusesekara k’ubutaka bw’u Rwanda akaza gukomeza imirimo ye ya Politiki dore ko iy’Igipadiri yayishyize ku ruhande. Padiri Nahimana Thomas kandi ngo yiteguye kuzahatanira kuyobora u Rwanda mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe kuba mu mwaka wa 2017.

Itangazo ry’iri shyaka ISHEMA ry’u Rwanda rigira riti:

Ubuyobozi bw’ishyaka rya Opozisiyo, ISHEMA ry’u Rwanda, bushimishijwe no kumenyesha abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyamakuru, abayobozi b’amashyaka ya Politiki n’abahagarariye amashyirahamwe ya Sosiyete sivile ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange ibi bikurikira:

  1. Igihe kirageze cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda nk’uko Ishyaka ISHEMA ryabyiyemeje.
  2. « Kunga abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda moderne », ni wo mushinga Ishyaka ISHEMA ryifuza kugeza ku Banyarwanda.
  3. Bwana Padiri Thomas NAHIMANA, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2017, n’ikipe ayoboye bazahaguruka ku mugabane w’u Burayi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016 ku isaha ya saa kumi n’iminota 50 z’umugoroba (16: 50). Ikibuga cy’indege bazahagurukiraho ni Paris Charles de Gaulle mu Bufaransa.
  4. Bazasesekara i Kigali kuwa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016 ku isaha ya saa munani n’iminota 55 z’amanywa (14:55).
  5. Bazagirana ikiganiro n’Abanyamakuru guhera saa kumi (16:00).
  6. Turashishikariza ababyifuza bose kuzaza kuduherekeza i Paris no kudusanganira i Kigali.

Demokarasi ni urugamba rugoye, ntidushobora gusogongera ku byiza byayo hatabonetse abenegihugu b’intwari biyemeza kuyitangira. Harakabaho u Rwanda ruha abana barwo bose amahirwe angana.

Bikorewe i Le HAVRE kuwa 21 Ugushyingo 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →