Pakistan: Impanuka y’indege yo mu bwoko bwa AirBus A320 yaguyemo abantu bataramenyekana

Indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 ya kompanyi Pakistan International Airlines (PIA) yavaga mu mujyi wa Lahore, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2020, yakoreye impanuka mu gace gatuwe cyane ka Model Colony mu mujyi wa Karachi. Ababarirwa muri mirongo bayiguyemo.

Iyi ndege, yari ifite urugendo rufite nimero PK8303 rwarimo abagenzi 91 ndetse n’abakozi umunini bo mu ndege. Yakoze impanuka ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege gikoreshwa cyane cya Jinnah International Airport.

Abategetsi bo mu rwego rw’ubuzima, bemeje ko hamaze kuboneka imirambo 37, ariko hari ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora kuza kurenga aho. Ntibizwi niba iyo mirambo ari iy’abagenzi bari bayirimo cyangwa ari iy’abari bari aho yakoreye impanuka.

Mu buryo bw’itumanaho riyobora indege, umupilote wayo yari yatangaje ko moteri zayo zananiwe gukora nuko atanga impuruza atabaza. Amashusho yanyuze kuri televiziyo agaragaza abakora mu bikorwa by’ubutabazi bashakisha mu bisigazwa binyanyagiye mu mihanda yo muri ako gace ka Model Colony, kuri kilometero 3.2 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo kibuga.

Hari inzu zimwe zasenywe n’iyo mpanuka.

Iyo ndege yari yatakaje itumanaho n’abayiyobora bari ku butaka, nyuma gato ya saa munani n’iminota 30 z’amanywa ku isaha yaho, nkuko bivugwa n’umuvugizi w’iyo kompanyi y’indege.

Mohammed Uzair Khan, wabonye uko byagenze, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko  ishami ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Urdu ko yumvise urusaku rwinshi agasohoka akava mu nzu.

Ati: “Hafi inzu enye zatembagaye neza neza, hari hari umuriro mwinshi n’umwotsi. Ni nkaho ari abaturanyi banjye, ntushobora kumva ukuntu bimbabaje”.

Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana. Air Vice Marshal Arshad Malik, umukuru w’iyo kompanyi y’indege, yavuze ko umupilote yari yabwiye abamuyobora bari ku butaka ko iyo ndege yari irimo kugira “ibibazo bya tekinike”.

Imran Khan, Minisitiri w’intebe wa Pakistan, yavuze ko “ababajwe” n’iyi mpanuka, asezeranya iperereza ryihutirwa ku cyayiteye.

Iyi mpanuka ibaye hashize iminsi gusa iki gihugu gitangiye kwemerera ingendo z’indege z’ubucuruzi kongera gukora nyuma y’ibihe bya ‘guma mu rugo’ kubera icyorezo cya coronavirus.

Abanya-Pakistan bari kwitegura kwizihiza isozwa ry’igisibo gitagatifu cya Ramadan, benshi bakaba bari gukora ingendo berekeza iwabo mu mijyi no mu byaro.

Umutekano mu ndege wifashe gute muri Pakistan?

Urwego rw’umutekano w’ingendo zo mu ndege muri Pakistan rwaranzwe n’ibibazo, birimo n’impanuka za kompanyi zimwe z’indege.

Mu mwaka wa 2010, indege ya kompanyi Airblue y’abikorera ku giti cyabo yakoreye impanuka hafi y’umurwa mukuru Islamabad, abantu 152 bose bari bayirimo barapfa. Ni yo yabaye impanuka y’indege ihitanye umubare munini w’abantu kurusha izindi kugeza ubu mu mateka ya Pakistan.

Mu mwaka wa 2012, indege ya Boeing 737-200 ya kompanyi Bhoja Air ya Pakistan yakoze impanuka kubera ikirere kitameze neza ubwo yiteguraga kugwa ahitwa Rawalpindi, ihitana abagenzi bose 121 bari bayirimo n’abakozi bayo batandatu.

No mu mwaka wa 2016, indege y’iyi kompanyi nubundi ya Pakistan International Airlines yafashwe n’inkongi ubwo yavaga mu majyaruguru ya Pakistan ijya i Islamabad, ihitana abantu 47.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →