Papa Benedict wa XVI ntabwo yemeranywa na Papa Francis ku kurongora kw’abihaye Imana

Mu gihe Papa Francis aherutse kwemerera abagabo bashatse abagore ko bashobora kuba abapadiri, uwo yasimbuye ariwe papa Benedict wa XVI aravuga ko bidakwiye ko horoshywa amategeko abuza abihaye imana gushyingirwa kugera ubwo umugabo ufite umugore yemererwa kuba umupadiri.

Ibyavuzwe na papa Benedict wa XVI, yabyanditse mu gitabo yafatanije na Karidinali Robert Sarah. Byabaye kandi nk’ibisubiza umwanzuro uherutse gufatwa na papa Francis wemereye abagabo bafite abagore kuba abapadiri mu gace ka Amazon muri Amerika y’Epfo.

Papa Benedict wa XVI weguye ku mirimo ye mu mwaka wa 2013, yavuze ko atakomeza guceceka kuri iki kibazo. Mu gitabo yanditse nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yavuze ko ukudashyingirwa ari igikorwa kimaze imyaka amagana muri Kiriziya, gifite “Igisobanuro gikomeye” kuko gituma abapadiri bibanda ku kazi kabo.

Ku myaka ye 92 y’amavuko, Papa Benedict wa XVI mu nyandiko ye agaragaza ko bidashoboka ko umugabo wubatse urugo yanaba Padiri byombi icyarimwe. Asanga aya masakaramentu abiri, iry’Ubusaseridoti n’iryo Gushyingirwa bitagahuriye ku muntu umwe.

Vatican kwa Papa, nta kintu bari batangaza kuri ibi byavuzwe na Papa Benedict wa XVI, mu gihe igitabo yanditse kiramurikwa kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama 2020.

Munyaneza Theogene /intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →