• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana

Perezida Joe Biden watowe n’Abanyamerika, ashinja inzego z’umutekano kwangirika no kumwima amakuru

Umwanditsi
December 29, 2020

Perezida watowe Joe Biden muri Amerika, yatangaje ko inzego zikomeye mu by’umutekano “zangiritse cyane” mu butegetsi bwa Trump. Avuga ko ikipe ye idahabwa amakuru icyeneye, harimo n’ava muri minisiteri y’ingabo, muri iki gihe iri guhabwa ubutegetsi.

Joe Biden, yavuze ibi nyuma yo kuganira n’abashinzwe umutekano n’abashinzwe ububanyi n’amahanga.

Joe Biden azashyikirizwa ubutegetsi tariki 20 z’ukwezi kwa mbere 2021, gusa Perezida Donald Trump ntaremera ko yatsinzwe amatora yo mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2020.

Nyuma y’uko atangajwe nk’uwatsinze amatora, Biden ntiyahawe amakuru akenewe mu by’iperereza, igikorwa cy’ingenzi kandi gisanzwe mu guhererekanya ubutegetsi.

Nyuma y’ibyavuzwe na Joe Biden kuwa mbere, minisitiri w’ingabo w’agateganyo Christopher Miller we yavuze ko “bakorana ubunyamwuga bushoboka mu bikorwa byo guhererekanya ubutegetsi”.

Yagize ati: “minisiteri y’ingabo yahaye inyandiko z’impapuro zirenga 5,000 – birenze ibyasabwe by’ibanze n’ikipe y’ihererekanya ya Biden”.

Umuvugizi w’iyi minisiteri nawe yari yatangaje ko Pentagon yaranzwe “n’umucyo usesuye” mu gukorana n’ikipe ya Biden.

Biden we avuga ko ikipe ye yagiye ihura na za “bariyeri” muri minisiteri y’umutekano no mu biro bishinzwe ingengo y’imari. Yagize ati: “Ubu, ntabwo rwose ubutegetsi buri gusohoka buduha amakuru yose dukeneye mu nzego z’umutekano w’igihugu”.

Yongeyeho ko ikipe ye ikeneye “ishusho nyayo y’uko ingabo zacu ziri ku isi” kandi ko abacyeba ba Amerika bashobora kwifashisha urujijo rwaba rubirimo.

Yagize ati: “Inzego nyinshi z’ingenzi ku mutekano wacu zarangiritse bikomeye cyane.
“Nyinshi muri zo zambuwe abakozi, ubushobozi no gucibwa intege”.

Nyuma gato y’amatora nkuko BBC ibitangaza, Perezida Tump yirukanye Mark Esper wari minisitiri w’ingabo, urebye kuko uyu atashyigikiye igikorwa cyo kohereza ingabo kurwanya imyigaragambyo y’ivanguramoko.
Kuba Trump mu bihe bya nyuma yaragiye ashyira abantu b’inkoramutima ze muri iyi minisiteri byabonywe n’abamurwanya nko kurema akajagari mu byumweru bya nyuma by’ubutegetsi bwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5815 Posts

Politiki

4066 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

995 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga