Perezida Joe Biden yasubijeho inkunga Amerika yageneraga abakuramo inda, anagura Obamacare

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yakuyeho itegeko ribuza Amerika gufasha imiryango mpuzamahanga ifasha ikora cyangwa itanga inama ku gukuramo inda. Yanasinye itegeko ryagura gahunda y’ubwisungane mu kwivuza izwi nka Obamacare.

Yavuze ko guhindura ibyo bivanyeho “kubangamira ubuzima bw’abagore” kw’ingingo yafashwe n’uwari perezida Donald Trump. Iyi ngingo ya Biden inakuraho iya Trump yahagarikaga inkunga ku bitaro byo muri Amerika bitanga serivisi zo gukuramo inda.

Igikorwa cyo kwemerera abagore gukuramo inda nk’uburenganzira ntikivugwaho rumwe muri Amerika no ku isi. Biden yasinye kandi itegeko ryo kwagura gahunda y’ubwisungane mu kwivuza izwi nka Obamacare.

Perezida mushya wa Amerika bamwe baramunenga ko ari gukoresha ubutegetsi nyubahirizategeko gusa bidaciye mu butegetsi nshingamategeko.

Kuri ibyo ejo kuwa kane tariki 28 Mutarama 2021 ari mu biro bye, Biden yagize ati: “Nta tegeko na rimwe rishya ndi gushyiraho, cyangwa ingingo y’amategeko nshya uretse gusubizaho uburyo bwo kwivuza budahenze… bigasubira uko byahoze mbere y’uko Trump aba Perezida”.

Itegeko rya Trump ryo kudafasha gukuramo inda ku isi rimeze gite?

Ni politiki yiswe “Mexico City policy” yashyizweho bwa mbere mu 1984 na Perezida Ronald Reagan nyuma ikajya ikurwaho n’abademokarate, abarepubulikani bagarukaho bakayisubizaho.

Mu myaka myinshi, nkuko BBC ibitangaza, Amerika yahagaritse kohereza inkunga mu mahanga igendanye n’ibyo gukuramo inda, ariko “Mexico City policy” irenga aho. Ibuza inkunga ya Amerika kugera no ku miryango mpuzamahanga ifasha mu gukuramo inda cyangwa kubitangaho ubujyanama.

Iyi politiki Donald Trump ageze ku butegetsi yarayaguye, ahagarika inkunga yose ku miryango itegamiye kuri leta nayo ubwayo yatangaga inkunga ku miryango ifasha ibijyanye no gukuramo inda.

Mu itangazo yari yatanze mbere gato, ibiro bya White House byavuze ko Perezida Biden aza gufata ingingo “ishyigikira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa ku buzima bw’imyororokere muri Amerika no ku isi”.

Raporo y’ikigo cya Leta ya Amerika cya ‘US Accountability Office’ yasohotse umwaka ushize ivuga ko mu 2017, imiryango itegamiye kuri leta itabashije kubona miliyoni $153 kuko itemeye guhagarika ibikorwa byo gufasha gukuramo inda.

Ejo kuwa kane kandi Joe Biden yavanye Amerika mu masezerano yo mu 2020 azwi nka ‘Geneva Consesus’, amasezerano – atari itegeko – arimo ibihugu 30 byemeje ko bitemeranya no gukuramo inda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →