Perezida Kagame na Perezida Magufuli bashimangiye ubucuti

Abaperezida bombi uw’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Tanzaniya John Pombe Magufulu bahamije umubano n’ubucuti bw’ibihugu byombi.

Ku munsi wa mbere mu minsi ibiri y’uruzinduko agomba kugirira mu rwanda ku butumire bwa mugenziwe w’u rwanda Paul Kagame, Perezida Magufuri yahamije ko Perezida Kagame ari inshuti ye, ko kandi abanyarwanda ari abavandimwe.

Uruzinduko rwa Perezida Magufuli, rwatangiye kuri uyu wa gatatu Taliki ya 6 Mata 2016 aho yarutangiye we na mugenzi we bafungura ku mugaragaro umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi (One Stop Border).

Magufuli PK

Mu ijambo rya Perezida Magufuli, yavuze ko aje mu rwanda nk’inshuti, ko aje nk’umuvandimwe ndetse ko kandi aje nk’umuturanyi, aha kandi yagize ati “nishimiye gusura abanyarwanda nshimira inshutiye yanjye perezida Kagame wanyakiriye”.

Perezida Magufuli, yakomeje avuga ko mu ruzinduko rwe rw’iminsi 2 azamara mu Rwanda azi neza ko hari byinshi aziga, akaba anashaka gushimangira ko Abanyatanzaniya ari abavandimwe b’abanyarwanda.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu ijambo rye yashimye umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, ashima kandi Perezida Magufuli uburyo arushaho kunoza uyu mubano.

Perezida Kagame kandi yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi Tanzaniya n’u Rwanda bakeneye Amahoro, bakeneye ubucuti ndetse ko bakeneye guhahirana no gutera imbere.

TZRDA

Urugendo rwa Perezida Magufuli, kuva yatorerwa kuyobora Tanzaniya nirwo rugendo rwambere akoze hanze y’igihugu cye aho kandi muri uru ruzinduko azifatanya n’abanyarwanda mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →