Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo atewe no kuba yabonye umwuzukuru

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Kagame Paul abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagaragaje ibyishimo atewe no kwitwa “Sogokuru” nyuma y’aho umukobwa we Ange Kagame n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand bibarutse imfura.

Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand, bibarutse umwana w’imfura yabo kuri iki cyumweru tariki 19 ntakanga 2020. Ibintu byashimishije Perezida Kagame nka Sekuru w’umwana wavutse.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Perezida Kagame yerekanye ibyishimo atewe no kuba abonye umwuzukuru. Yavuze ko “bishimye cyane ku mugaragaro” kubona umwuzukuru, ashimira Ange na Bertrand ( umukwe we).

Ugenekereje mu kinyarwanda, imvugo Perezida Kagame yakoresheje kuri twitter, yagize ati :” Guhera ejo hashize turishimye cyane, dufite umwuzukuru”. Dushimiye A&B( Ange na Bertrand).

Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand.

Ange Ingabire Kagame, yashyingiranwe n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand kuwa 06 Nyakanga 2019, ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri KCC-Kigali Convention Center.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →