Perezida Paul Kagame, azatangirira ukwiyamamaza kwe mu karere avukamo

Akarere ka Ruhango ho mu ntara y’amajyepfo niko karere Perezida Paul Kagame yavukiyemo, ni naho ababyeyi be bahoze batuye, aka karere ni nako mu turere 30 tugize u Rwanda kazamwakira bwa mbere mu gihe cyo gutangira kwiyamamaza.

Igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora y’umukuru w’Igihugu ya tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017 nkuko ingengabihe y’amatora ibigaragaza, kizatangira tariki 14 Nyakanga 2017 muri rusange, ku rwego rw’umuryango RPF-Inkotanyi kizatangirira mu karere ka Ruhango. Aka karere ni nako Perezida Paul Kagame avukamo, ni nako karere ka mbere kazaba kamwakiriye muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza.

Mu kiganiro Umuryango RPF-Inkotanyi wagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017 mu rwego rwa gahunda yo gutangaza ibijyanye n’iki gikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo, umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Francois Ngarambe yatangaje ko akarere ka Ruhango nta mihariko gafite ku kuba ariko kazakira ukwiyamamaza kwa mbere kwa Perezida Paul Kagame.

Ngarambe, avuga ko gusa batekereje gutangira igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi bahereye mu ntara y’amajyepfo. Agira ati”Gutangirira mu Ruhango nta kihariye ni uko twakundaga gutangirira i Kigali cyangwa tugatangirira mu Majyaruguru, ni uko twavuze ngo duhindure dutangirire mu Majyepfo.”

Nubwo ku ngengabihe yo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi ariwe Perezida Paul Kagame hatangajwe aho igikorwa kizatangirira, ntabwo aho igikorwa gisoza uku kwiyamamaza kwe hatangajwe. Francois Ngarambe, umunyamabanga mukuru w’umuryango RPF-Inkotanyi yatangaje ko hazatangazwa nyuma ngo kuko ubu hashobora gutangazwa ariko hakaba hahinduka, gusa ngo bizatangarizwa mbere itangazamakuru ku gira ngo ryitegure.

Ku musozi wa Buhoro muri aka karere ka Ruhango ( hahoze hitwa Komini Tambwe) mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Buhoro mu mudugudu wa Nyagatovu niho hari hatuye umuryango wa Perezida Paul Kagame mbere yo guhunga berekeza muri Uganda.

Paul Kagame n’umuryango we bavuye mu gihugu bahunze mu 1961 ubwo yari afite imyaka ine. Guhunga kwatewe n’ibikorwa by’ubwicanyi n’itoteza byakorerwaga abatutsi kuva mu cyiswe revolisiyo yo mu mwaka w’1959.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →