Perezida wa Mali yokejwe igitutu n’abigaragambya asesa urukiko rw’Itegeko Nshinga

Ibrahim Boubacar Keita, Perezida w’Igihugu cya Mali kuri uyu wa Gatandatu Tariki 11 Nyakanga 2020 yaraye atangaje iseswa ry’urukiko rw’Itegeko Nshinga. Arabikora mu rwego rwo kugerageza guhosha imidugararo/imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020 ikicirwamo abantu bane. Ni imyigaragambyo ishyigikiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Perezida Keita, yavuze ko atazihanganira urugomo nk’urwo. Urwo rukiko rumaze igihe ari rwo ntandaro yo kutavuga rumwe nyuma yaho mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2020 ruteshereje agaciro ibyavuye mu matora y’abadepite.

Hakomeje kwiyongera umubare w’abasaba ko Perezida Keita yegura ku butegetsi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ntabwo bishimiye uko akomeje kwitwara mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano mucye uterwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu, ubukungu bujegajega ndetse n’ayo matora ataravuzweho rumwe.

Urugaga rushya rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe n’umukuru wo mu idini ya isilamu, Imam Mahmoud Dicko, muri iki cyumweru rwavuze ko rwaretse ubusabe bwarwo bwuko Perezida Keita yegura ku butegetsi.

Ariko urwo rugaga ruracyashimangira ko hakorwa andi mavugurura, nyuma yo kwanga ibyo Perezida Keita yemeye birimo no gushyiraho leta y’ubumwe.

Imyigaragambyo yarakomeje ejo ku wa gatandatu mu murwa mukuru Bamako.

Ni iki gishyashya muri Mali?

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ejo kuwa Gatandatu nimugoroba nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida Keita yagize ati: “Nafashe icyemezo cyo gukuraho impushya z’akazi ku bari basigaye bagize urukiko rw’itegekonshinga”.

Akomeza ati “ Iri seswa ry’urukiko rizatuma mu cyumweru gitaha dushobora gusaba abategetsi bireba kugena abarugize bashyashya kugira ngo urwo rukiko ruvuguruye rushobore kudufasha byihuse mu kubonera ibisubizo ibibazo byatewe n’amatora y’abadepite”.

Abategetsi bavuga ko abantu bane ari bo bapfiriye mu myigaragambyo mu murwa mukuru Bamako ku wa gatanu.

Avuga mbere yaho kuri uwo munsi w’ejo ku wa gatandatu, Minisitiri w’intebe Boubou Cissé yavuze ko we na perezida biteguye ko habaho ibiganiro ndetse asezeranya ko “vuba cyane” agiye gushyiraho leta ihuriwemo na bose.

Yabwiye radio mpuzamahanga y’Ubufaransa (RFI) ati: “Nzashyiraho leta ifite intego yo gukorana n’uwo ari we wese mu gucyemura imbogamizi ziriho muri iki gihe”.

Ariko ibyo byabaye mu gihe urugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rwavuze ko inzego z’umutekano zafunze babiri mu bayoboye imyigaragambyo ari bo Choguel Kokalla Maïga na Mountaga Tall.

Issa Kaou Djim, undi mukuru w’abigaragambya, we yatawe muri yombi ku wa gatanu.

Ikindi, Nouhoum Togo, umuvugizi w’urwo rugaga, yavuze ko inzego z’umutekano “zaje zitera kandi zisahura ibiro bikuru byacu”.

Ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu, abanyamakuru bavugaga ko umurwa mukuru Bamako urimo ubushyamirane, abigaragambya bafunze imihanda myinshi. Ariko umubare w’abitabiriye imyigaragambyo y’ejo wari muto ugereranyije n’abitabiriye iyo ku wa gatanu, yari yatumye radio na televiziyo by’igihugu bihagarika gukora.

Kuki aba bantu bari kwigaragambya?

Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu ibayeho kuva mu kwezi gushize kwa gatandatu. Imyigaragambyo yatangiye nyuma yaho urugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rwangiye ibyemewe na Perezida Keita bigamije gusoza amakimbirane muri politike yatewe n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe yabaye mu kwezi kwa gatatu.

Muri iki cyumweru, urwo rugaga rwatangaje ko rwaretse ubusabe bwuko Perezida Keita yegura ku butegetsi. Ariko ntibyarubujije gutumiza iyi myigaragambyo kuko ruvuga ko rushaka ko habaho andi mavugurura.

Mu mwaka wa 2018, Keita yatsindiye manda ya kabiri y’imyaka itanu, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kutamworohera kubera kwiyongera k’urugomo rukorwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu ndetse n’ubukungu bwazahaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →