Police week: Abamotari bahawe ubutumwa bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda

Mu gihe hakomeje icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, kuwa kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2017, hirya no hino mu turere, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, bagejeje ubutumwa ku batwara abagenzi kuri moto bubakangurira kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe cyane cyane kwirinda impanuka.  Ni mu nsanganyamatsiko igira iti:” Abanyamaguru, abatwaye moto n’amagare ni abanyantege nke mu muhanda. Bahe agaciro n’uburenganzira bakwiye”.

Mu kiganiro yagejeje ku bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi Alexis Nzahabwanimana, yagize ati:” ikintu cyose cyatuma umuntu apfa kubera impanuka ntawakihanganira”.

Ibi yabivuze nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda  bugaragaje ko bamwe mu bamotari bafite uruhare runini mu guteza impanuka bitewe no kwanga guhagarara igihe umupolisi abahagaritse ahubwo bakiruka, gutwara badafite ibyangombwa nka perimi n’ubwishingizi, kugenda nabi mu muhanda, n’ibindi.

Pascal Nyamulinda, Meya w’umujyi wa Kigali aganira n’abamotari.

Minisitiri Nzahabwanimana, yakomeje avuga ko harimo gutekerezwa ingamba zitandukanye zatuma uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ugenda neza ku bufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’ibikorwa remezo, RURA, Polisi y’u Rwanda, urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (RCA) n’abandi. Yanavuze kandi ko harimo kurebwa uko umumotari ukomeza kwinangira akanga kubahiriza amategeko y’umuhanda atakomeza guhesha isura mbi uyu mwuga ahubwo agafashwa gutekereza neza no kugarurwa mu murongo bijyanye n’ibihano by’amategeko y’umuhanda.

Yasoje asaba inzego zitandukanye, abamotari n’amakoperative yabo ubufatanye kugira ngo aka kazi karusheho gukorwa neza.

DIGP Dan Munyuza asubiza bimwe mu bibazo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal we mu ijambo rye, yavuze ko akazi k’abamotari gafite agaciro kanini, bityo asaba bamwe muri bo bangiza izina rya bagenzi babo bishora mu makosa yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda kubireka. Yabijeje ko Umujyi wa Kigali uzakomeza kubaba hafi no gukoranana n’izindi nzego kugira ngo uyu mwuga ukorwe neza.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda DIGP Dan Munyuza we mu ijambo rye, yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ukomeze gukorwa neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe gukurikirana imikorere y’abamotari no kureba ko bakora neza aka kazi hanagamijwe kandi no kwirinda impanuka ziterwa na bamwe muri bo.

Bamwe mu bapolisi n’abamotari bitabiriye igikorwa.

DIGP Munyuza yagaye bamwe mu bamotari batagira ibyangombwa birimo perimi n’ubwishingizi hanyuma abapolisi babahagarika bagahitamo kwiruka, abandi bagata moto zabo bikaba rimwe na rimwe aribyo ntandaro ya zimwe mu mpanuka.

Yanavuze ko mu ngamba ziriho harimo guhana abagaragaweho amakosa, gufunga moto ndetse rimwe na rimwe no kwamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku bafite amakosa aremereye.

Umwe mu bamotari atanga ibitekerezo.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyiramo ingufu nyinshi ndetse no gukorana n’izindi nzego kugira ngo haboneke umuti urambye wo gukora neza uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.

DIGP Munyuza, yasoje asaba abamotari kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gutanga amakuru kuri Polisi ibegereye, cyane cyane bakamenya abagenzi batwaye n’imizigo yabo bakamenya ibirimo hirindwa ko batwara abacuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi, abajura, abicanyi n’abandi bagizi ba nabi.

Abamotari batanze ibitekerezo banabaza ibibazo.

Iyi nama yanitabiriwe n’umuyobozi wungirije wa RURA nawe wijeje ubufatanye mu kunoza neza umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, umuyobozi w’ikigega cya Leta cyihariye cy’ingoboka wasabye abamotari kugira ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo kuko iyo batabufite bibagiraho ingaruka mbi, hari ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madamu Kasime Nzaramba n’abandi.

Muri iki cyumweru cya Polisi kandi, harakomeza gutangwa ibiganiro ku maradiyo na televiziyo bijyanye by’umwihariko n’umutekano wo mu muhanda, hazakoreshwa kandi n’ubundi buryo butandukanye bw’ikoranabuhanga mu gukomeza gukora ubwo bukangurambaga.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →