Polisi yerekanye abagabo batatu yafatanye udupfunyika 8000 tw’urumogi

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019 Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, aho bafatanwe udupfunyika 8000 tw’urumogi, batanzwe n’umushoferi bahaye ikiraka.

Abo bagabo ni Ndagijimana Francois w’imyaka 57, Mvukiyehe Charles imyaka 46 na Karangwa Felecien bafatiwe mu murenge wa Kimihurura berekeza Kimisagara aho bari bagiye kunogereza umugambi wuko barugeza ku bakiriya barwo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP)  Marie Gorette Umutesi yatangaje ko aba bagabo kugira ngo bafatwe byagizwemo uruhare n’umushoferi wa Taxi Voiture bari bahaye ikiraka cyo kubatwara, agahitamo kubashyikiriza Polisi.

Ati “Umushoferi akimara guhabwa akazi ko kubatwara yagize amakenga yibyo agiye gutwara amenye ko ari ibiyobyabwenge niko gutekereza kubashyikiriza Polisi kugira ngo batoreka imbaga y’abaturarwanda, babicisha ibiyobyabwenge.”

Abafashwe bemeye ko uru rumogi barukuye hanze y’u Rwanda aho rwazanwe n’imodoka zisanzwe zitwara imizigo, rupakururirwa i Kabuga ari nabwo bashatse umushoferi wo kubageza aho bashaka kurujyana, ari nawe wabafatishije.

CIP Umutesi yashimimye umurava uyu mushoferi yagize wo gushyikiraza Polisi bano bagabo, agasaba n’abandi baturage ko bamufatiraho urugero rwiza mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Ati “Yaba abatwara ibinyamiziga, abanyamaguru n’undi muturage wese bakwiye gufatira urugero kuri uyu mushoferi w’inyangamugayo. Yirengagije amafaranga bari kumwishyura, ahitamo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda bwari kuzangizwa n’uru rumogi.”

Yakomeje agira ati “Turasaba buri wese kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bikwiye kuba inshingano, abantu bagakomeza gutanga amakuru ku gihe y’ibyo bakeka ko byahungabanya umutekano bahamagara 112 umurongo utishyurwa.”

Umushoferi wari wahawe ikiraka cyo gutwara bano bagabo yavuze ko bamuhamagaye kuri telephone bakamubwira ko bafite ikiraka gishyushye bagiye kumuha ariko ngo akimara kumenya ko bafite urumogi ngo yahise yigira inama yo kubashyikiriza Polisi.

Yagize ati “Hari nka saa 23h30, abantu barampamagara bambwira ko hari umuntu ubahaye nimero yanjye bafite akazi bashaka kumpa, ngezeyo nsanga ni urumogi mpita numva ko ngomba kubashyikiriza Polisi batarangiza abaturage, naraje ngeze Kimihurura mbona abapolisi mpita mpagarara uruhande rwabo mbambwira ko abantu ntwaye bafite ibiyobyabwenge, bahita bafatwa.”

Yagiriye inama bagenzi be, ati “Bagenzi banjye dukora umwuga umwe dukwiye guhora dufasha inzego z’umutekano kurwanya ibiyobyabwenge kuko twese tuzi ko byangiza iterambere bikanahungabanya umutekano.”

Aba bagabo bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) station Kimihurura kugira ngo hakorwe iperereza.

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →