Polisi y’u Rwanda yakinguriye imiryango ushaka kuba Ofisiye

Abashaka kwinjira mu gipolisi cy’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye bato bafunguriwe imiryango ngo binjire.

Nkuko Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rya sinyweho na ACP Yahaya Kamunuga Komiseri ushinzwe abakozi ribivuga, uwifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’aba ofisiye bato asabwa ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda,
  • Kuba abishaka,
  • Kuba byibura atarengeje imyaka 30 y’amavuko
  • Kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza (Ao)
  • Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu,
  • Kuba afite ubuzima buzira umuze,
  • Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta,
  • Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.

Abujuje ibisabwa baziyandikisha kubiro bya polisi byo kurwego rw’akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa internet www.police.gov.rw , fotokopi y’impamyabushobozi yamashuli bize, fotokopi y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi. Abatazabona internet bazakura forumirere ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere. Gutanga ibyangombwa bizarangira taliki ya 29 Gicurasi 2016.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →