Politiki yakoze ibirenze ibyo abanyapolitiki bakora mu bumwe n’ubwiyunge-Christopher CARSA

Kumva ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umuryango bitandukanye no kucyumva no kukibona mu rwego rwa Politiki. Hagendewe kuri Politiki y’u Rwanda, ubona intambwe yatewe irenze kure iby’abanyapolitiki bakora. Ku rwego rw’umuryango biragoye kugera ku gipimo 100% ku mpamvu y’uko no mu busanzwe Kamere muntu ubwayo igoye.

Ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, urebeye mu ndorerwamo y’ibikorwa bya Politiki guhera nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, biragoye guhuza iki gipimo cy’ibikorwa bya  Politiki n’ubumwe n’ubwiyunge mu buzima busanzwe bw’imibanire mu muryango nyarwanda, Politiki yakoze ibirenze.

Mbonyingabo Christopher umuyobozi w’umuryango wa gikirisitu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye-CARSA( Christian Action for Reconciliation and Social Assistance) atangaza ko hari byinshi byakozwe ndetse birenze igipimo urebeye muri Politiki, gusa ngo kubihuza n’ubumwe n’ubwiyunge bushingiye ku mibanire y’abanyarwanda bigoye.

Agira ati ” Intambwe nini tumaze gutera n’imibare myinshi dufite uyisuzumye neza,  iri ku bwiyunge nita ku rwego rwa Politike. Politiki yakoze ibirenze ibyo abanyepolitiki bakora mu bumwe n’ubwiyunge. Bya bindi byose mubona, kongera guhuza abarwanaga ukabashyira hamwe, ugafungura abantu bigaca muri gacaca, uwishe abantu agafungwa imyakaa…ntabwo bibaho!, mu buryo busanzwe bw’ibindi bihugu ntabwo bibaho. Iyo urebye ibikorwa byose rero Leta n’abanyapolitiki bakoze biganisha ku bwiyunge, bashyiraho Politike nzima, bashyiraho ibikorwa bishyiramo abanyarwanda bose, ziriya gahunda zose za Leta ziganisha  k’ubumwe n’ubwiyunge, iyo ubigereranije n’igihe cyashize mbere ya Jenoside no mugihe cya Jenoside, hari amategeko avangura, ubu ntayakibaho, abana b’abanyarwanda bose biga kimwe, hari ingero nyinshi, rero ku rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge, mu rwego rwa Leta na Politike twageze ku rwego rushimishije.”

Akomeza agira ati ” Ariko hari ikindi kiciro cy’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umuryango( Community), aho ufata imibanire y’umuntu warokotse Jenoside agasigara ari incike, n’umuryango ukomokamo umuntu wamwiciye n’uwamwiciye nyirubwite, abo bantu biragoye kuzavuga ko uzageza ijana ku ijana, impamvu ni nyinshi reka mvugemo nkeya; 1) Kamere muntu iragoye ubwayo, hari uvuga ati njyewe narangije gufungwa imyaka 20 narangije ibihano, urashaka ko ngukorera iki kindi, ntiyumva umumaro wo gusaba imbabazi, ntiyumva umumaro wo kongera gusabana n’uwo yahemukiye, 2) hari abarokotse Jenoside, ababahemukiye, abakoze Jenoside baheze muri gereza kuko bakatiwe burundu y’umwihariko kuko batashakaga no kwemera ibyaha, aziyunga nande!?, N’umuryango se wasigaye wonyine nyirubwite aheze muri gereza, kandi imwe mu mpamvu itumye aheze muri gereza ni uko yanze kwemera ibyaha agatsimbarara, kuvuga ko bizagera ijana ku ijana rero, njye uko mbibona kandi mbyumva, numva bigoye ko binashoboka kubera izo mpamvu nkeya mvuze ariko ushobora no kongeramo izindi zitandukanye kuko hari n’ibisubiza ubwiyunge inyuma.”

Hari intambwe 4 zo komorana ibikomere utasimbuka mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge:

Aganira n’intyoza.com, Mbonyumugenzi, yatangaje ko mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge harimo intambwe enye z’ingenzi mu komorana ibikomere:

1) Abantu kwemera ko bafite ibikomere, batabitwikira, batarenzaho.

2) Kugira umwanya wo kuvuga no gusohora kubera ko abantu bikoreye ibintu byinshi bibaremereye mu mitima no mu bwonko bwabo bibakomereye batigeze bavuga, buri muntu afite amateka ye, hari ayo avuga, akavuga kugera kuri 20%, 50%…, abantu bakeneye umwanya wo gutegana amatwi.

3) Ugusaba imbabazi no kuzitanga. Iki gice gisaba imbabazi no kuzitanga harimo na cya kindi cyo “Guhagarara mucyuho” hari abantu bafite bene wabo, ababyeyi babo, abavandimwe babo baheze muri gereza kubera ibyaha bya Jenoside batigeze bagira ugusaba imbabazi kuko bafunzwe burundu. Ariko ko ari wowe usigaye ubanye n’uyu warokotse Jenoside, wahemukiwe na so, ukaba ubaye umugabo ukaba wubatse, muturanye imiryango irebana, uzahora uvuga ngo icyaha ni icya so!?

4) Ni uko Abantu batangira kwigisha abandi, bikava kuri wa wundi wamaze gutera intambwe agatangira kubaho ubuzima bugaragaza nk’umuntu wakize koko, agatangira no kugera kubandi kandi akoresheje ubuhamya bwe n’ubuzima bwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →