Ruhango: Diaspora y’u Rwanda mu bubirigi yishyuriye Mituweli abasaga 1200 batishoboye

Umuryango w’abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ububirigi (Diaspora Rwandaise en Belgique) yishyuriye abaturage b’akarere ka Ruhango batishoboye basaga 1200 Mituweli y’Ubuzima.

Abaturage b’Akarere ka Ruhango bagera ku 1260 batishoboye nibo bahawe inkunga y’ubwisungane mu kwivuza(Mituel de Sante), bayihawe n’umuryango w’abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ububirigi ( Diaspora Rwandaise en Belgique). Iki gikorwa cyatangijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango bwana Mbabazi Francois Xavier kuri uyu wa kane tariki 7 Nzeli 2017 mu murenge wa Mbuye.

Abaturage, ubwo bamaraga gushyikirizwa amakarita y’ubwisungane mu kwivuza, bashimye Imana ndetse bashima ubuyobozi kuko bamwe mu baganiriye n’intyoza.com bahamya ko nta bushobozi bagiraga bwo kwitangira Mituweli, ko ndetse abatari bacye bataherukaga Mituweli mu ngo zabo mu myaka itari micyeya itambutse.

Meya Mbabazi, ashyikiriza abaturage Mituweli, i Mbuye.

Nizeyimana Theoneste, umuturage w’imyaka 58 y’amavuko mu mudugudu wa Kidoma, akagari ka Mwendo, umurenge wa Mbuye, afite umuryango w’abantu 7 batagiraga ubwisungane mu kwivuza, we n’umuryango we babayeho mu buryo bugoye ahanini baca inshuro ngo basunike iminsi, ashima abagira neza ndetse n’Ubuyobozi bw’Igihugu bwibutse ko yari abayeho we nabe batabasha kubona ubuvuzi kubwo kutishobora.

Agira ati” Nabonye bampaye Mituweli ndishima cyane kuko ntako nari meze, mu bantu barindwi b’umuryango wanjye ntako twari tumeze, byari ibibazo iyo hagiraga urwara, ubu ndiruhukije. Ndashimira aba bagiraneza na Leta, ahari wenda mu gihe kiri imbere nzagenda ngerageza kugira icyo nkora, ni bambonera nk’eshanu nanjye mbone ebyiri, cyangwa se hari ubwo nzagera igihe nanjye nishoboye kubera ubuyobozi bwiza dufite.” Avuga kandi ko kuva Mituweli yabaho ataragira umunsi numwe ayiyishyurira.

Murekatete na Nizeyimana, bamwe mu baturage bafite umuryango w’abantu benshi bishyuriwe Mituweli.

Murekatete Venancie, atuye mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka kizibere, afite umuryango w’abantu umunani, afite imyaka 41 y’amavuko, abana 6 hamwe nawe n’umugabo. Aheruka kugira Mituweli ikishyurwa amafaranga 1000 ku muntu, avuga ko ubukene n’ibibazo aribyo nyirabayazana mu kutabasha kwishyura Mituweli. Ashimira imiyoborere myiza yatumye agira uburenganzira ku kwivuza nk’utishoboye.

Agira ati” Ndashimira ubuyobozi, ngashima n’Imana yabuduhaye kubera ko ubu nabonye Mituweli, abana barwaraga cyangwa twe tugahera munzu, mucyumweru gishize bane bari barwaye ariko nta wajyaga kwa muganga, ndashima Imana kandi nyisaba kuzagira icyo ingezaho.”

Abakozi barimo batunganya Mituweli zihabwa abaturage.

Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango atanga ku mugaragaro Mituweli mu baturage 200 batishoboye b’umurenge wa Mbuye, yashimye urukundo n’umutima w’impuhwe kuri aba banyarwanda baba mu gihugu cy’Ububirigi, yasabye kandi abazihawe gukora n’imbaraga ngo ubutaha nabo bazabe hari aho bigejeje.

Yagize kandi ati” Turashimira Diaspora y’u Rwanda mu gihugu cy’Ububirigi ku bw’iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye. Ni abantu 1260 mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ruhango, aha imbuye twayihaye abaturage 200, agaciro k’iyi nkunga mu mafaranga, ni Miliyoni eshatu n’ibihumbi bisaga magana atatu y’u Rwanda. Gutoranya aba baturage byakozwe n’ubuyobozi bw’inzego zibanze hagendewe cyane kubadafite ubushobozi, turashima aba banyarwanda kuko iki gikorwa kije nk’inkunga bateye akarere kugira ngo dufatanye umuhigo wo gushyira abaturage mu bwisungane mu kwivuza.”

Umukozi wa RSSB mu karere ka Ruhango mu gushyikiriza abaturage Mituweli.

Akarere ka Ruhango, kageze ku Ijanisha rya 68% mu bwisungane mu kwivuza nkuko Mbabazi, umuyobozi w’aka karere yabitangarije intyoza.com. Iyi nkunga yatanzwe na Diaspora Nyarwanda yo mugihugu cy’Ububirigi ngo ije kongera iri Janisha kuburyo ngo akarere kizeye kuzazamuka mu ijanisha kuko ngo abantu 1260 bishyuriwe Mituweli ari umubare munini mu karere, asaba kandi by’umwihariko abaturage muri rusange kwitabira ibimina no gushaka ubundi buryo bwo kwishakamo ibisubizo.

Ibiro bishya by’Umurenge wa Mbuye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →