Rulindo: Abamotari bashyizeho amatsinda agamije kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyamuryango 65 ba koperative y’abamotari (COMOCYA) ikorera mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo, bashimangiye ko bazarwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma. Imwe mu nzira izabafasha kwesa uyu muhigo ni amatsinda bashinze.

Abamotari bahamya ko bazoroherwa no  kugera ku muhigo wabo binyuze mu matsinda bashinze arwanya ikoresha, itunda n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge mu baturage cyane cyane mu rubyiruko.

Aba bamotari, baniyemeje kandi ko batazihanganira umuntu uwo ariwe wese uzashaka kubakoma imbere mu mugambi wabo, ko bazajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ku nzego z’umutekano igihe hari umuntu babonye ashaka kubabangamira ku mugambi wabo.

Uyu muhigo bawuhize Tariki 12 Ukwakira 2018 ubwo bahuraga n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere ka Rulindo bakagirana ibiganiro bigamije kurwanya no guca burundu ibiyobyabwenge.

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana Mutuyeyezu Emilien yibukije aba bamotari ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibyaha bikunze kugaragara, abibutsa ko nta terambere igihugu cyageraho nta mutekano.

Yagize ati“Ibyo dukora byose nta cyo byatumarira tutabirinze ngo tubicungire umutekano uhagije, nicyo gituma umutekano ariwo shingiro rya byose, mureke twese tugire uruhare rufatika mukuwubungabunga kugira ngo tugire icyizere cy’uko ibyo dukora bizaramba.”

Assistant Inspector of Police (AIP) Sam Ngororano ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha (DCLO) mu karere ka Rulindo, yabwiye aba bamotariko ko bafite uruhare rukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko akenshi ababicuruza n’ababikwirakwiza usanga bifashisha abamotari.

Yagize ati:”Buriya mwebwe mufite uruhare rukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge, ni kenshi hafatwa abantu babifite,ugasanga bari bahetswe n’umumotari.Mujye mugirira amakenga umuntu wese mugiye gutwara.

Yakomeje abasaba kudashukwa n’amafaranga bashukishwa n’abo banyabyaha, kuko akenshi usanga baba bitwikira ijoro kandi batanga amafaranga menshi adahwanye n’urugendo rw’ aho baba bajya

AIP Ngororano yakomeje asaba  aba bamotari gushyira mu bikorwa umuhigo biyemeje kugira ngo ibiyobyabwenge bibe amateka muri aka karere.

Yagize ati “Uyu muhigo mwahize murasabwa kuwesa nk’uko mwabyiyemeje, nta kindi bisaba uretse gufatanya, mukarangwa n’ubunyangamugayo kandi mugakorera mu mucyo.”

Karenzi Benoit uyobora koperative COMOCYA yasezeranyije abayobozi ubufatanye mu kurwanya ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge babinyujije mu matsinda bahuriyemo yo kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “ Binyuze muri club za Anti-drug twibumbiyemo twiyemeje kwerekana umusanzu wacu mu kurwanya ibiyobyabwenge kandi nihagira n’umwe muri twe ushaka kudutenguha tuzamwirukana, tunamushyikirize inzego zibishinzwe.”

Abanyamuryango ba Koperative COMOCYA bavuga ko bagize igitekerezo cyo gushinga amatsinga agamije guhashya ibiyobwabwenge bitewe n’uko ngo abamotari bakunze kuvugawaho ubufatanyacyaha mu byaha birebana n’ibiyobyabenge bityo ngo bakaba bariyemeje gufata iyambere mu guhangana nabyo no kwikuraho icyo gisebo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →