Rulindo: SACCO yibwe, umuzamu uyirinda aricwa undi arakomeretswa bikomeye

SACCO yo mu murenge wa Burega ho mu karere ka Rulindo intara y’amajyaruguru, murukerera rwo kuri uyu wa kane taliki ya 29 Nzeli 2016, yatewe n’abagizi ba nabi bica umwe mubayirinda undi arakomeretswa bikomeye.

SACCO ya Burega, iherereye mu kagari ka Mutangampundu, umurenge wa Burega, Akarere ka Rulindo Intara y’Amajyaruguru. Murukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki ya 29 Nzeli 2016, abagizi ba nabi bayiteye bica umwe mubazamu undi arakomeretswa bikomeye.

Uwishwe ni Uwizeyimana Steven bakundaga kwita Kazungu naho undi witwa Tuyisenge mwene Rwangarinda yakomerekejwe bikomeye n’aba bagizi banabi akaba yajyanywe kwa muganga i Rutongo avanywe ku kigo nderabuzima cyegeranye n’iyi SACCO y’umurenge wa Burega. Abagizi ba nabi bakoresheje ibyuma mu kwica no gukomeretsa aba bazamu ba Kompanyi ya High Sec.

Nkinamubanzi Umuyobozi w’iyi SACCO ya Burega yagize ati:” ibyabaye byabaye ninjoro, ariko twe tubimenye mugitondo, ntabwo twamenya ngo ibyagiye ni ibihe dutegereje inzego ziperereza yuko zidufasha gukurikirana iki kibazo”. Nkinamubanzi kandi yemeje ko umuzamu umwe yishwe atewe ibyuma n’undi nawe agakomeretswa atewe ibyuma aho uwakomerekejwe yajyanywe kwa muganga ameze nabi.

Uyu muyobozi wa SACCO ya Burega, avuga kandi ko abagizi banabi bapfumuye inzu ikorerwamo na SACCO ku ruhande rwayo rw’inyuma bakinjira, avuga kandi ko aba bazamu yaba uwishwe atewe ibyuma ndetse n’uwakomerekejwe babasanze bombi baboshye. Aba bazamu, barindaga iyi SACCO nta mbunda bakoresheje.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Rulindo: SACCO yibwe, umuzamu uyirinda aricwa undi arakomeretswa bikomeye

  1. BONIFACE September 30, 2016 at 7:06 am

    Nihabeho ubufatanye n’inzego z’umutekano ubujura bwa za sacco bucike kuko nikenshi hibwa amafaranga muri sacco, abayobozi bazo bagomba gushyiraho uburyo burambye bwo kuzirinda kuko bizatuma abaturage bazitera ikizere zikamera nka za COPEC aho zasenyutse kubera kutagira imikorere ihamye.

Comments are closed.