Rwanda Women’s Network: Urugamba rwo kurwanya ihohoterwa ntirusigana n’itangazamakuru

Umuryango Rwanda Women’s Network, mu bikorwa byawo ukora, usanga gukumira no kurwanya ihohoterwa ribera mu muryango hakwiye kutirengagizwa itangazamakuru kuko uruhare rwaryo ari ntagereranywa mu kwigisha no kugeza ubutumwa kubo bugenewe.

Urukundo, gushyira hamwe no kugirana ibiganiro byubaka mu muryango by’umwihariko mu bashakanye ni bimwe mu bizanira umuryango ituza no gutuma habaho kwakirana, kwegerana ku bagize umuryango bagasangira amakuru ku bibera mu muryango ndetse bagafatanya gushaka ikiri icyiza cyatuma barushaho gutera imbere birinda icyahungabanya umuryango bose bisangamo.

Madame Mary Barikungeri, umuyobozi wa Rwanda Women’s network ku rwego rw’Igihugu avuga ko uko iterambere rigenda riza ndetse benshi bakagerageza kugendana naryo, ngo ntabwo hagomba kwirengagizwa gusigasira agaciro k’umunyarwanda cyane ko bavuga ngo “agahugu umuco wako akandi uwako”.

Bamwe mu banyamakuru bicaye bateze amatwi inyigisho ku gukumira no kurwanya ihohoterwa.

Kugera ku bikenewe birimo ako gaciro k’umuryango nyarwanda no kuwusigasira bisaba inyigisho, bisaba guhozaho mu kwigisha, haba mu muryango ndetse no mubawukomokamo bose, mu mashuri n’ahandi. Ibi hamwe n’ibindi biri mu byatumye abanyamakuru bategurirwa amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku kurwanya ihohoterwa hagamijwe kubaka umuryango w’agaciro.

Abanyamakuru bari mu mahugurwa, bahuriza ku kuvuga ko hakenewe ubufatanye bugaragara cyane mu rwego rwo kugaragarizwa ko izi nzego zitandukanye zirikurikira, zirimo iziba zarihuguye, ibigo, imiryango itandukanye, abayobozi mu nzego zigira aho zihurira n’inkuru n’ibiganiro biba byakozwe. Gusoma inkuru zanditswe, kumva amakuru n’ibiganiro ngo ntibihagije, hakenewe ibitekerezo bigaragariza umunyamakuru ko wamukurikiye bityo akabona ko umurimo akora uhabwa agaciro, ukurikiranwa ndetse akanagirwa inama mu kurushaho kuwunoza.

Madame Barikungeri agira ati:” Njyewe nemera ko ibintu byose tugomba kubiganira, tukumva ibyiza biri mu muco wacu, tukabisigasira, tukareba nibyo byiza biri muri uwo muco mushya turimo tujyamo, ariko tutibagiwe ko dushaka noneho kureba n’ikitwubaka, nk’umunyarwanda, nk’umuryango, kugira ngo dukomeze koko gusigasira bya byiza byacu tumaze kugeraho mu gihugu.”

Madame Barikungeri, avuga kandi ko itangazamakuru rigomba kuba mu mwanya umwe no kuvuga rumwe nta gusobanya hagamijwe ibyiza by’umuryango mu bumwe bwawo kuri iki kibazo cyo kubaka umuryango hakumirwa ndetse harwanywa ihohoterwa.

Yabwiye intyoza.com agira ati:” Abanyamakuru icyo tubatezeho ni uko muvuga ibintu nk’uko bimeze, kugira ngo tuvuge, dutange amakuru nyayo, tuvuge iby’ubwuzuzanye nyabwo, kugira ngo twe kujya tugenda tuvuga indimi ebyiri zitandukanye. Twese nitujyana ubutumwa bumwe, twumva ibintu kimwe, mukabyandika neza, mukabitangaza neza, nta muntu muzaba muhutaza.” Tugomba kumva ko twese turimo dutahiriza umugozi umwe.

Abanyamakuru nyuma yo kwakira inyigisho, bashyira hamwe mu gukora umwitozo ubwabo wo kumva neza isomo.

Madame Barikungeri, umuyobozi wa Rwanda Women’s Network, avuga ko amahugurwa n’ibindi byose bihabwa abanyamakuru bidahagije, ko hanagomba kugaragara ubufatanye bugamije koko kureba ngo ese nyuma y’amahugurwa, nyuma y’ibikorwa runaka byakozwe n’ibyakurikiyeho byo gutara, gutunganya no gutangaza inkuru ni iki cyavuyemo, ni izihe mpinduka zabaye, ni bibazo ki cyangwa inzitizi zihe zagaragaye. Mbese abayobozi bakegerana n’itangazamakuru bakanaryereka ko na nyuma yo guhurira mu kurihugura, kuriha ubumenyi cyangwa ibindi barigeneye banakurikiye inkuru n’ibiganiro byakozwe ndetse bakerekana icyo nabo ubwabo bashima n’icyarushaho kunozwa nk’abantu bahujwe no kubaka umuryango nyarwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →