Sobanukirwa na bumwe mu buryo wakwirinda gukubitwa n’Inkuba

Mu bice by’uturere twa Rusizi na Nyamagabe Inkuba zakubise abantu 15, bamwe bari murusengero abandi basoromaga icyayi, babiri barapfuye mu gihe hari abakomeretse ndetse bakiri mubitaro, kwirinda no kugabanya ibyago byo gukubitwa n’Inkuba birashoboka.

Muri iyi minsi muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, cyane cyane igice cy’Iburengerazuba bw’igihugu cyacu, haragaragara ibihe bidasanzwe by’imvura nyinshi ivanze n’imirabyo n’imiyaga ndetse n’inkuba.

Ibi bishobora gutera imyuzure n’inkangu; ndetse hari aho inkuba zigenda zihitana ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo. Urugero ni kuwa mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017, aho mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Bweyeye abantu barindwi bari mu rusengero bakubiswe n’inkuba maze umwe ahita yitaba Imana; nanone mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Kitabi, kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Ukwakira 2017, abantu 8 basoromaga icyayi bakubiswe n’inkuba umwe yitaba Imana.

Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi; aribyo twumva cyangwa tubona bikubita nk’inkuba n’imirabyo. Ibi nibyo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye nawe.

Ariko hari uburyo wakwitwara kugira ngo ugabanye ubukana n’ingaruka bishobora ku kugiraho mu gihe hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo. Abaturage barasabwa ibi bikurukira:  Kwirinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine, Kwirinda kugama ahantu hari amazu ya telefoni rusange, ku misozi hejuru, kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba, Kwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’amakanya, umutaka, ferabeto n’ibindi mu gihe ibyo byuma bisumba umutwe w’ubitwaye,

Igihe uri mu modoka; ibuka gufunga ibirahure byose, Kwirinda gukorakora (gushyira intoki) mu madirishya arimo ibyuma bya giriyaje, Kwirinda kuba hafi cyangwa gukorakora ahantu hari za senyenge cyangwa se ibindi bikoresho bikoze mu byuma.

Niba wumvise inkuba uri mu ishyamba, ibyiza ni ukuguma hagati ukirinda kujya mu nkengero zaryo. Kwirinda koga, kuguma cyangwa kugenda mu mazi mu gihe cy’inkuba. Abana bakunda gukinira mu bidendezi by’amazi bakabyirinda; kwirinda gukandagira mu mazi mu nzu ukoropa cyangwa umesa.

Kwirinda gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa aribyo bita ascenceur (lift) igihe cy’imirabyo n’inkuba. Kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe utizeye neza ko inyubako yawe ifite “akarindankuba” (paratonerre). Kwirinda kuryama hasi ku butaka kuko byakurura gukubitwa n’inkuba.  Niba uri ku igare cyangwa kuri moto, ibyiza ni ukubivaho kuko bishobora gutuma inkuba igukubita. Gukoresha ibyuma birinda inkuba (paratonnerre) ku nyubako.

Kurinda ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi hifashishwa ibyuma byabugenewe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →