Sobanukirwa uburyo bune bw’Ububasha mu mbaraga zo kurwanya ihohoterwa

Mu buzima bwa buri munsi mwene muntu anyuramo, hari imbaraga y’ububasha yifitemo benshi bigoye kumva no kubona ibikorwa byayo, kumenya uko ubu bubasha buteye n’uko bwigaragaza bifasha kwimenya no guha agaciro abandi hagamijwe kurwanya ihohoterwa.

Badacoka Richard, umukozi wa Rwanda Women’s Network ukora mu mushinga witwa Indashyikirwa, asobanura ko ububasha mu busanzwe ari ikintu umuntu yifitemo, avukana kimufasha kuba yafata icyemezo runaka, ni ububasha budasabwa kugirwa n’igitsina runaka kuko yaba igitsina gore/ gabo barabuvukana.

Ibi ni nabyo bishingirwaho hemezwa ko umugabo uko yafata icyemezo runaka kikagirira umuryango nyarwanda akamaro ari nako umugore abasha kubikora atyo, agafata icyemezo kikagirira umuryango nyarwanda akamaro, kikazana impinduka nziza.

Badacoka Richard atanga ikiganiro mu banyamakuru k’ Ububasha n’uburyo imbaraga ziri muri bwo za hindura umuryango hagakumirwa ihohoterwa.

Dore uburyo 4 cyangwa se amoko ane y’ububasha ahari nawe utazi ko ufite:

UBUBASHA KU: Ubu ni ububasha umuntu cyangwa itsinda bakoresha mu kugenzura undi muntu cyangwa se itsinda rindi. Uku kugenzura gushobora kuba guturuka ku ihohoterwa ritaziguye cyangwa se riziguye cyane, bitewe n’imiterere n’imigenzereze by’abagize umuryango mugari igaragaza abagabo nk’abafite ububasha kurusha abagore. Gukoresha ubu bubasha kuri mugenzi wawe ni akarengane, ni ububasha buzana ihohoterwa, bugenda butsikamira ububasha bw’undi yifitemo.

UBUBASHA WIFITEMO: Ni ububasha buba muri twe iyo tumenye ubushobozi bungana twese twifitemo bwo kuzana impinduka nziza mu buzima bwacu no mu muryango mugari. Mu gusobanukirwa kurushaho ububasha twifitemo, twumva dufite inshingano zo gukemura ibibazo bikomoka ku ikoresha ry’ububasha mu buryo bubi bituma habaho akarengane mu muryango mugari wacu. Ubu ni ububasha bwemewe, ububasha twifitemo nk’abakozi, abashakanye nabaharanira impinduka aho buri wese atangira guhinduka hagamijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

UBUBASHA BWO: Aha ni imyizerere, ingufu n’ibikorwa abantu n’amatsinda bakoresha mu gushyiraho impinduka, ububasha bwo kugira igikorwa iyo abantu barinda, bagaharanira ko abagize umuryango bose bishimira guhabwa uburenganzira bwabo bwose uko bwakabaye kandi bagakoresha ubushobozi bwabo bwose. Ni ububasha bwiza mu bashyize hamwe ku bw’inyungu z’umuryango nyarwanda muri rusange.

UBUBASHA HAMWE NA: Ni ububasha busobanurwa iyo umuntu umwe cyangwa benshi bishyize hamwe bagakora ikintu buri wese atabasha gukora ari wenyine. Ububasha hamwe na burimo, guhuza ububasha bwacu hamwe n’abantu ku giti cyabo ndetse n’amatsinda kugira ngo tugire icyo dukora ku karengane twifashishije ingufu nziza n’ubufasha.

Badacoka, avuga ko buri wese akwiye kumenya ko yifitemo ububasha, bityo uko abwiyumvamo akanamenya ko na mugenzi we nawe abufite, ibyo bikazana umuco w’ubwubahane no kubaha icyemezo cy’umwe mu bagize umuryango mugari, bityo imyanzuro runaka ifashwe akaba ari imyanzuro abantu bemeranyaho ntawe utsikamiye undi mu bitekerezo.

Uretse Ububasha ku bubonwa nk’ubushobora gukoreshwa bukabangamira ububasha bw’undi cyangwa se bukazana ihohoterwa, ubundi bubasha uko ari butatu busigaye ni bwiza gukoreshwa, umusaruro wabwo mu guhindura no kuzana impinduka nziza mu muryango ubasha gufasha mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe habaye gushyira hamwe no kumva akamaro k’Ububasha.

Aya masomo agaragaza ububasha buri muri mwene muntu, ashobora kwifashishwa mu kuzana impinduka nziza zirimo izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari mu masomo ari guhabwa abanyamakuru mu gihe cy’iminsi itatu, aho yateguwe ku bufatanye na Women’s Rwanda Network, Minisiteri ifite uburinganire n’iterambere mu nsingano zayo hamwe n,umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS).

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →