• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Somalia: Benshi barimo n’Umujenerali biciwe mu gitero cya Al Shabab

Umwanditsi
February 1, 2021

Perezida wa Somalia yatangaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Jenerali Mohamed Nur Galal, umwe mu baguye mu gitero cy’umutwe Al Shabab kuri hoteli iri mu murwa mukuru Mogadishu.

Umubare mushya w’abapfuye ni abantu 10 biciwe muri icyo gitero cy’ibiturika cyakurikiwe no kurasana, cyabaye ejo ku cyumweru nimugoroba, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi.

Umunyamakuru wa BBC i Mogadishu avuga ko humvikanye guturika gukomeye kw’ibintu byinshi kuri iyi hoteli iri hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mogadishu.

Umutwe wa Al Shabab wahise wigamba ko ari wo wakoze icyo gitero cyifashishije imodoka itwaye ibintu biturika ikinjira ku ngufu muri hoteli mbere yo guturika. Abarwayi bayo bamwe bahise bafata iyi hoteli ingabo zerekezayo kurwana nabo.

Mohamed Farmaajo yatangaje ko mu bapfuye harimo umugabo wahoze ari jenerali mu ngabo za Somalia.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter agira ati: “Imana igirire impuhwe abanyasomaliya baguye muri iki gitero cya kinyamaswa, ndihanganisha abababajwe n’urupfu rwa jenerali Mohamed Nur Galal, wahoze mu ngabo za Somalia”.

Kuri uyu wa mbere mu gitondo, ingabo za Leta zatsinze abarwanyi ba Al Shabab bari bahise bigarurira iyi hoteli, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Umuvugizi w’igipolisi Sadik Ali yagize ati: “Kurwanya abagabye igitero byarangiye. Abantu icyenda bapfuye harimo bane bari mu bagabye igitero, n’abasiviri 10 barakomereka”.

Hoteli yatewe nkuko BBC ikomeza ibitangaza, izwiho kuba ari ahantu hakunze guhurira abantu bo mu butegetsi bwa Somalia. Al Shabab irwanya ubutegetsi, ikunze gukora ibikorwa nk’ibi by’ubwiyahuzi mu gutera no kwica abo mu butegetsi bw’igihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga