U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, mu izina ry’u Rwanda, yasimbuye ku buyobozi bwa EAPCCO mugenzi we wo muri Kenya, Joseph K. Boinnet.

Umuhango w’ihererekanyabubasha , wari kimwe mu byaranze inama ngarukamwaka rusange ya 18  bita Annual General meeting cyangwa  AGM,  y’Umuryango w’Abakuru  ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba(EAPCO), ukaba warayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku italiki ya 31 Kanama.

EAPCCO AGM ya 18 yateraniye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, yabanjirijwe n’izahateraniye mu 2001 no mu 2011, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti:” Gushyigikira ubufatanye no guhanga udushya mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibyaha bijyanye n’iterambere”.

Kenya akaba ariyo yari ifite ubuyobozi bw’uyu muryango mu myaka ibiri ishize.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati:” Tugomba gukomeza gukorera hamwe, twita ku kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho, twubaka ubushobozi buhangana n’ibihungabanya umutekano kandi, dufatira hamwe imyanzuro itanga igisubizo gifatika”.

Yashimangiye ku gukomeza ubufatanye mu kwigisha, mu bikorwa, mu myitozo n’umuvuduko mu gushyiraho ibigo by’icyitegererezo biri mu bikenewe mu guhangana bidasubirwaho n’ibihungabanya umutekano.

Ku rundi ruhande yahamagariye ibihugu bigize umuryango gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi bushya, avuga ko kugirango umuryango uzashobore guhangana n’ibyaha ndengamipaka bizaterwa n’uruhare  rwa buri gihugu  ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro izafatwa.

Yavuze kandi ko EAPCCO yakoze akazi gakomeye, kuko yageze kuri 70 ku ijana y’intego yari yihaye.

Uyu muryango washinzwe mu 1998 I Kampala muri Uganda igihe habaga inama yari yahuje abakuru ba za Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba, nk’igisubizo cy’akarere mu kwegeranya imbaraga kwa za Polisi mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka.

Washinzwe mu 1998 ushingirwa by’umwihariko guteza imbere no guha imbaraga ubufatanye no gufatira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo by’ubwoko bwose byambukiranya imipaka n’ibyaha bihurirwaho n’akarere.

Mu ijambo rye ryo gushimira Perezida Paul Kagame n’abanyarwanda, IGP wa Namibiya, Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga akaba n’umuyobozi wungirije wa Interpol, yavuze ko ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda n’ubushake bwo gufatanya n’amahanga birangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bikwiye kwereka abayobozi bandi ibikenewe ngo Afurika itekane.

EAPCCO AGM yahuriranye kandi n’umwitozo wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga wiswe “ Exercise Cyber Tracks “ ukaba waribanze ku byaha bikoreshwamo ikoranabuhanga, gukoresha ubushobozi bwa  Polisi Mpuzamahanga  mu kwigisha gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.

Mbere y’inama gato, Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock aherekejwe n’abayobozi ba za Polisi zigize EAPCCO, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo  cy’ikitegererezo mu karere  kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kizubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyavuye mu nama y’akarere ka Afurika ya Interpol yabereye I Brazaville muri Kongo muri Gashyantare uyu mwaka, aho abayobozi ba za Polisi basabye ko Interpol yakongera ubushobozi muri Afurika iteza imbere imitwe irwanya biriya byaha, kandi basaba amahugurwa rusange.

Muri uru rwego, u Rwanda rwemeye kuzakira umwitozo wabyo no kubakwamo ikigo cyavuzwe haruguru.

Iki kigo kizakoramo impuguke mu nzego zitandukanye kandi zivuye mu bihugu bitandukanye, kikazaba gifite za laboratwari n’ubundi  bushobozi buhagije mu gutanga ubumenyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →