Ubushinwa: Umwarimu agiye guhabwa igihano cyo kwicwa azira kuroga abanyeshuri

Urukiko rwo mu Bushinwa rwakatiye umwarimu wigishaga mu mashuri y’incuke kubera uburozi yahaye abana 25, umwe muri bo akaza gupfa. Uyu mwarimu biteganijwe ko azicwa arashwe cyangwa se agaterwa urushinge.

Mwarimu Wang Yun yatawe muri yombi umwaka ushize wa 2019 nyuma yuko abana bo mu ishuri ry’incuke mu mujyi wa Jiaozuo bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa igikoma cya mu gitondo. Urukiko rwavuze ko yashyize sodium nitrite(uburozi) mu gikoma cya mugitondo cy’abanyeshuri ba mugenzi we kugirango yihorere.

Ibi byabaye ku ya 27 Werurwe 2019 icyo gihe byavuzwe ko abana 23 batangiye kuruka no gucika intege nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo. Iperereza rya polisi ryakozwe nyuma y’ibirego byavuze ko uyu mwarimu yaba yabahaye uburozi.

Ku uyu wa mbere w’icyi cyumweru hari tariki 28 Nzeri 2020, urukiko rw’ibanze rwa Jiaozuo rukaba rwakatiye Madamu Wang igihano cy’urupfu.

Mu itangazo ryayo, police yavuze ko uyu mwarimu yashyize nitrite ya sodium mu gikoma cy’abanyeshuri bakiri bato b’undi mwarimukazi ashaka “kwihorera” nyuma yo “gutongana ku bibazo by’ubuyobozi bw’abanyeshuri”.

Sodium nitrite, ikoreshwa kenshi nkibishyirwa mu biryo nk’inyama kugirango bitangirika ariko bishobora kuba uburozi iyo bishyizwemo ku bwinshi.

Urukiko rwavuze kandi ko atari ubwa mbere Madamu Wang yaroze abantu, ruvuga ku byabaye mbere aho yavuze ko yaguze nitrite kuri interineti kandi akaroga umugabo we wangiritse byoroheje.

Umwe muri aba bana bariye uburozi yapfiriye mu bitaro muri Mutarama uyu mwaka wa 2020 nyuma yo kumara amezi 10 avurwa.

Urukiko rwagaragaje ko Madamu Wang “yasuzuguraga kandi ko ari mubi, kandi ingaruka z’ibyaha zikomeye cyane, bityo akaba akwiye guhanwa bikomeye”.

Mu gihe Ubushinwa bwanze gutangaza umubare w’abantu bapfa bazize uburozi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yemera ko buri mwaka hicwa ibihumbi. Iki gihano akaba azagihabwa aterwa urushinge cyangwa akaraswa.
Source:BBC

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →