Uguhangana kw’Abanyakatalunya na Polisi kwakomerekeyemo abagera kuri 450

Abaturage b’Igihugu cya Espagne ibihumbi n’ibihumbi bo mu ntara ya Katalunya bashaka ko intara yabo yigenga binyuze mu matora yo kubyemeza(Kamalampaka), bahanganye na Polisi hakomereka abagera kuri 450.

Abapolisi ba Espagne bashinzwe ibyo guhosha imyigaragambyo, kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 babyukiye mu gufunga ibiro by’itora bibarirwa mu majana hirya no hino, mu kubifunga bahanganye n’abaturage bari batonze umurongo bashaka gutora.

Abaturage b’intara ya Katalunya ibihumbi n’ibihumbi, barenze ku mategeko n’amabwiriza yababuzaga kujya muri aya matora maze bahangana n’abashinzwe umutekano.

Abashinzwe ubuzima bw’abantu, nkuko amakuru dukesha BBC abivuga, batangaje ko abantu 450 bakomeretse kubera igipolisi, batangaza kandi ko ku ruhande rw’Igipolisi naho hakomeretse abagera kuri 12.

Mu gihe abanyakatalunya barimo guhirimbanira ko intara yabo yabona ubwigenge, iyi Kamalampaka abategetsi ba Espagne ntabwo bayemera ndetse bakomeza kwitana ba mwana n’abaharanira ubwigenge bw’iyi ntara.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →