Ukekwaho Jenoside yariyoberanyije ariko birangira afashwe

Nyuma y’imyaka itanu aza mu Rwanda ku mazina atazwi kubera guhunga icyaha akekwaho, Polisi y’u Rwanda yaramucakiye.

Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 10 Gicurasi 2016, Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo ukekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uyu mugabo yafatiwe mu Rwanda aho yazaga yihishe, nyamara akekwaho gukora Jenoside.

Minani Hussein (amazina ye bwite), yiyise Abdoul Husein Kitamba ari nayo mazina ubu akoresha, yafatiwe i Remera mu mujyi wa kigari azanye imodoka iva Tanzaniya.

Minani, yahoze ari umushoferi wa Nyiramasuhuko Paulina aho uyu yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, ashinjwa ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Minani Hussein n'uwahoze ari Nyirabuja- Nyiramasuhuko Pauline.
Minani Hussein n’uwahoze ari Nyirabuja- Nyiramasuhuko Pauline.

Minani, ntabwo yemera ibyo akekwaho, avuga ko kenshi yazaga mu Rwanda abantu bakamubwira ko azafatwa kuko ngo ashakishwa ariko we ngo akababwira ko ategereje uzamufata uwo ariwe wese ngo kuko yumvaga ntacyo yikeka.

Agira ati:” Njyewe ntwara imodoka ziva Tanzaniya nzizana mu Rwanda, maze iminsi myinshi nza mu Rwanda kenshi, maze hafi imyaka 5 nza hano ngenda nkagaruka ngenda nkagaruka, ariko hakaba hari bamwe bambwiraga ngo mu Rwanda baragunshaka kubera ko wasize wishe abantu, ariko njyewe nkavuga ngo ntegereje ko hari igihe umuntu azamfata akambaza abo nishe abo aribo”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa, avuga ko uyu Hussein Minani ari umunyarwanda wakekwagaho icyaha cya Jenoside, ngo amaze igihe kinini akurikiranwa ariko batazi aho ari kuko impapuro zimufata zari zaratanzwe kuva mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.

ACP Twahirwa, avuga ko mu rwego rwo kwiyoberanya, uyu Minani yari yarigize umutanzaniya ndetse agafata ibyangombwa byaho, gufatwa kwe ngo byaturutse ku makuru Polisi yabonye ko uwo ishakisha aba Tanzaniya ndetse ajya aza mu Rwanda, bituma bamukurikirana kuva Tanzaniya kugera bamufatiye i Remera-Giporoso ya Kigali mu Rwanda.

ACP Twahirwa, avuga ko mugufatwa kwa Minani ngo yabanje guhakana agaramye ko atari umunyarwanda ko ndetse nta n’ikinyarwanda azi, nyuma yo kubona ko ibintu bitari uko yabyibwiraga, yareruye ngo yemera ko ari umunyarwanda ndetse avuga ko akomoka mu cyahoze ari komine ya Ngoma-Butare, ubu habaye mu Karere ka Huye intara y’amajyepfo.

Umuvugize wa Polisi y’u Rwanda, ACP Twahirwa, avuga kandi ko uyu Minani ukekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abo bayikoranye ubwabo bamushinja, ngo bemeye icyaha bakanavuga ko bari interahamwe zakoreshaga imbaraga nyinshi mu kwica abantu.

ACP Twahirwa, avuga ko ibyaha uyu Minani Hussein akekwaho ari; Icyaha cya Jenoside, icyaha cy’ubwicanyi, icyaha cyo gutsemba hamwe n’icyaha cyo gufata kungufu, byose yakoreye aho akomoka ahahoze ari muri Komine ya Ngoma Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu karere ka Huye intara y’amajyepfo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →